Umutoza wa Arsenal Mikel Arteta arasaba abakinnyi be kugaragaza ko Arsenal ar’ ikipe akomeye
Mu gihe Arsenal yitegura umukino ukomeye wa nyuma w’Igikombe cya League Cup uzayihuza na Manchester City, umutoza wayo Mikel Arteta yatangaje ko uyu mukino ari amahirwe adasanzwe yo kwerekana ko iyi kipe atari iyo kwegereza ibikombe gusa, ahubwo ari n’ishobora kubyegukana

Arteta yavuze ko nubwo kugera ku mukino wa nyuma ari intambwe ikomeye, icy’ingenzi ari ukwegukana igikombe, kuko ari cyo gipimo nyakuri cyerekana ubuhanga n’ubushobozi bw’ikipe.
Yagize ati: “Bizaba ari umwe mu myanya ikomeye izagena byinshi, kuko ku musozo w’ibintu byose bishingira ku kuba watwaye igikombe cyangwa utagitwaye
Yakomeje agaragaza ko kugera ku mukino wa nyuma atari ibintu byoroshye, kuko bisaba imbaraga nyinshi n’imikino myinshi itsindwa. Gusa nanone yibukije ko ibyo byose nta gaciro bigira iyo ikipe itabashije kurangiza akazi
Ati: “Icy’ingenzi kurusha ibindi byose ni uko ugera ku mukino wa nyuma. Ariko kugira ngo ugere aho bisaba gukora ibintu byinshi. Hari byinshi ikipe imaze gukora kugeza ubu, ariko tugomba kubyerekana neza ko dushoboye kubigeraho, kandi bigomba kugaragarira mu kibuga.”
Mu myaka ishize, Arsenal yagiye isoza shampiyona ya Premier League iri ku mwanya wa kabiri inshuro eshatu zikurikiranye. Ibi byatumye bamwe bayita ikipe yegera igikombe ariko ikabura intambwe ya nyuma yo kucyegukana
Ibi ni byo Arteta ashaka guhindura.
Yemera ko ikipe ye igeze ku rwego rwo guhatanira ibikombe, ariko igisigaye ari ukubigaragaza mu bikorwa no mu musaruro ugaragara.
Uyu mutoza w’Umunya-Espagne asobanura ko kugera ku rwego rwo hejuru bisaba guhorana icyizere, gukomeza gukora cyane no kugira umutima wo gutsinda mu bihe bikomeye. Ku bwe, umukino wa nyuma wa League Cup ni ikizamini gikomeye kizerekana niba koko Arsenal yiteguye kuba mu makipe akomeye atsinda ibikombe
Arsenal iri mu bihe byiza cyane muri uyu mwaka w’imikino. Iri ku mwanya wa mbere muri Premier League irusha amanota icyenda Manchester City, ndetse ikaba ifite amahirwe akomeye mu yandi marushanwa arimo UEFA Champions League na FA Cup
Ibi bituma hari icyizere cy’uko iyi kipe ishobora gukora amateka yo kwegukana ibikombe bine mu mwaka umwe ikintu gikorwa n’amakipe make cyane ku isi.
Gusa Arteta agaragaza ko inzozi zonyine zidahagije, ahubwo bisaba kubyerekana mu mikino ikomeye nk’uwo bagiye gukina na Manchester City
Kuva Mikel Arteta yagera muri Arsenal mu 2019, ibintu byarahindutse cyane. Yavuye mu kazi ko kungiriza Pep Guardiola muri Manchester City aza gufata inshingano zo gutoza Arsenal, ikipe icyo gihe yari iri mu bihe bitari byiza
Mu gihe gito, Arteta yashoboye kubaka ikipe ifite icyerekezo, isubirana icyizere ndetse igatangira guhatanira ibikombe. Yazanye uburyo bushya bwo gukina, yongerera abakinnyi icyizere, ndetse anubaka umuco wo guhatanira intsinzi.
Nubwo ibyo byose byagezweho, kugeza ubu amaze kwegukana igikombe kimwe gikomeye gusa, ari cyo FA Cup yatwaye mu 2020, mu mukino wabereye kuri Wembley utari urimo abafana kubera icyorezo cya COVID-19.
Ibi bituma uyu mukino wa League Cup uba ingenzi cyane kuri we no ku ikipe ye, kuko ushobora kongera icyizere no gutanga ubutumwa bukomeye ku bandi bahanganye.
Umubano wa Arteta na Guardiola
Umukino uzahuza Arsenal na Manchester City ufite indi nkuru yihariye, aho ugaragaramo abarimu n’abanyeshuri bahindutse abahanganye.
Arteta yigeze kuba umwungiriza wa Pep Guardiola, umwe mu batoza bakomeye ku isi. Aho yakoraga muri Manchester City, yahigiye byinshi byamufashije kuba umutoza w’umuhanga.
Guardiola yavuze ko umubano wabo wahindutse uko imyaka yagiye ishira, cyane cyane nyuma y’uko batangiye guhangana ku rwego rwo hejuru. Gusa yagaragaje ko nta kibazo gikomeye kiri hagati yabo, ahubwo ari ishyaka ryo gutsinda ribatandukanya mu kibuga.

Kuruhande rwa Arteta yavuze ko azahora ashimira Guardiola amahirwe yamuhaye yo kwiga no gukura mu mwuga w’ubutoza.
Yagize ati: “Kuba tutakibasha kubonana cyangwa ngo tumarane igihe turi kumwe ni ikintu gifite akamaro mu mubano wacu, ariko si cyo cya mbere cy’ingenzi.”
Umukino wa nyuma wa League Cup si umukino usanzwe kuri Arsenal. Ni amahirwe yo guhindura amateka, kwikuraho igitutu cyo kuba ikipe idasoza neza, no kwinjira mu rwego rw’amakipe atsinda ibikombe ku buryo buhoraho
Abafana b’iyi kipe bategereje kureba niba abakinnyi babo bazashobora kwihangana, gukina neza no gukoresha amahirwe make babona, cyane cyane bahanganye n’ikipe ifite ubunararibonye nk’iya Manchester City
Ku rundi ruhande, gutsinda uyu mukino byaha Arsenal imbaraga zo gukomeza guhatanira ibindi bikombe iri guhatanira muri uyu mwaka.

Arsenal igeze ahantu heza mu rugendo rwayo rwo gusubira ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi. Ariko nk’uko Mikel Arteta abivuga, ibyo byose bizagira agaciro ari uko ikipe ibashije kwegukana ibikombe
Umukino wa nyuma wa League Cup uzaba ari ikizamini gikomeye, ndetse ushobora gusobanura byinshi ku hazaza h’iyi kipe.
Ese Arsenal izabasha kwikuraho izina ryo kwegereza igikombe ikabasha kucyegukana? Icyo ni cyo kibazo kiri mu mitima y’abafana benshi, igisubizo kikazaboneka mu kibuga.

Abafana b’iyi kipe bategereje kureba niba abakinnyi babo bazashobora kwihangana, gukina neza no gukoresha amahirwe make babona, cyane cyane bahanganye n’ikipe ifite ubunararibonye nk’iya Manchester City
Go




