Abahanzi batandukanye ubwo bari bageze i Huye ku munsi wa mbere wa Siga Arts Festival, bishimiwe bidasanzwe
Iri Serukiramuco ryatangiye Ryiswe SIGA ARTS FESTIVAL Ryatangijwe kumugaragaro ejo hashize ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026 ritangizwa numwe mubasizi bakomeye Junior Rumaga rikazasozwa ejo tariki ya 21, abaryitabiriye bahagurutse i Kigali bagenda banyura ahantu hanyuranye hari ubwiza Nyaburanga bw’u Rwanda
Hamwe mu ho basuye hari nka Kamonyi ku Mana ya Nkusi, Muhanga i Kabgayi, Butatsinda bwa Kigoma na Muyange, i Nyanza mu Rukari ubwo bari bageze i Huye basanze abaturage ba Huye babiteguye barangajwe imbere na Meya Ange Sebutege
Ubwo bari bamaze kugera ahagiye kubera igikorwa nyamukuru biteguye Igihe kitari gito mubyubahiri byabo abahanzi Bose bari bitabiriye basabwe gufata umunota umwe gusa bagasuhuza abari aho ariko bakoresheje ibihangano byiza byabo
Jules Sentore, Muneza Christopher, Juno Kizigenza, Element Eleeeh, Kevin Kade na Diez Dola buri umwe yagiye aririmba agace gato k’indirimbo ze ibirori birushaho kugenda Neza wabonagako rwose abitabiriye Bose banejejwe nibi birori
Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yishimiye bikomeye iri tsinda rigari ryari riyobowe na junior Rumaga kuba barahisemo gukorera iri serukiramuco i Huye kandi abizeza ubufatanye mururu rugendo rwogutaramana na abanyarwanda
Meya w’ Akakarere ka Huye yatambukije ubutumwa bwarebaga buriwese wariwitabiriye iriserukiramuco rimaze umunsi umwe gusa riri kubera muraka karere gaherereye mumagepfo Y’ Urwanda asaba abantu gukomera ku muco wacu
Meya Ange Sebutege Ubwo yafataga ijambo yakomoje kuri aba bahanzi baririmbye mu kinyarwandaAti “Kimwe mu bituranga harimo ururimi rwacu ni Ikinyarwanda rero dushimire abahanzi bacu mwumvise ko bose baririmbye mu kinyarwanda. Ururimi rwacu ruraduhuza. Twirinde ikintu cyose cyarugoreke, turukoreshe kandi turwishimire.

Abitabiriye Siga Art Fest basuye Iriba rya Rwezangoro, Kabgayi, mu Rukari ndetse n’ Ingoro ny’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iherereye i Huye.
Ku mugoroba wo kuri uwo munsi wa mbere kandi abahanzi basusurukije abitabiriye mu gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Ngabo Brave.
Kumunsi wambere bahuriye mu rugendo rwiswe Intambwe ya Nyirarumaga basura Hotel Faucon, ifite amateka yo kuba iya mbere mu Rwanda, ndetse n’Ikibuga cy’Indege cy’i Huye, aho Umwami Rudahigwa yahagurukiye bwa nyuma mbere y’uko atanga mu 1959

Abitabiriye Siga arts festval bakomeje kuryoherwa N’ ibirori



