23.7 C
Kigali
Sunday, September 20, 2026

Ikorana buhanga rigezweho Ubu Bus Zitwara Abagenzi mumugi wa Kigali Zigiye gushyirwamo Imashini Izajya Ibara Abagenzi Bari mumodoka

spot_img

Abanyarwanda twamaze kwinjira mu isi y’ ikorana buhanga rigezweho aho byamaze gutangazwa n’ ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, Ecofleet Solutions kiremezako cyatangiye gutegura uburyo bw’ikoranabuhanga buzatuma gikora ubugenzuzi muri bisi zose z’i Kigali mu gihe ziri mu rugendo ku buryo bizakemura amakosa yose akigaragara muri serivise zogutwara abagenzi Muburyo bwa rusange

Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin yatangaje ko nyuma y’amezi make icyo kigo gitangiye gukora hari amakosa kigenda kibona mu bugenzuzi ku buryo ikoranabuhanga ari ryo ryabikemura kuko ryo rizajya ribera hose icyarimwe.

Yavuze ko rizaba ririmo ibice byinshi harimo ibijyanye na camera zizajya zifata amashusho y’ibibera mu modoka byose zihite ziyohereza mu gihe cy’urugendo.

Ati “Izo camera zizajya ziduha amakuru umunota ku wundi niba hari nk’abantu bari kwinjira badakojejeho amakarita bakishyura mu ntoki n’ibindi byose tubirebera mu cyumba cyabugenewe.”

Yakomeje agaragaza ko kuri ubu iryo koranabuhanga rimaze kugezwa mu modoka 310 kandi ko bamaze kumenya ko hari amayeri abashoferi bari baragiye bakoresha yo guhindukiza camera zisanzwe zikoranye n’imodoka ngo zitababona.

Yagaragaje kandi ko muri iryo koranabuhanga harimo n’akamashini gashinzwe kubara abagenzi binjiye mu modoka n’abishyuye mu buryo bugenwe ku buryo bizakemura ikibazo cy’abashoferi bajyaga bishyuza mu ntoki amafaranga bakayagumana.

Ati “Utwo tumashini tuzajya dufasha kubara abagenzi bari mu modoka noneho bizadufashe ayo makuru ajye anifashishwa mu rindi koranabuhanga tuzazana ryo gufasha umugenzi kumenya bisi iri hafi ye aho igeze ndetse niba harimo n’imyanya. Bizatuma tunarushaho guhuza abari mu modoka n’abakojejeho amakarita. Nitubona mu modoka harimo abagenzi 80 hakojejeho 60 ntibizaba ari ngombwa ko twohereza umugenzi tuzaba tubireba.”

Ikindi giteganyijwe muri iryo koranabuhanga rikomatanyije ni ikoranabuhanga rya GPS ryerekana aho ikintu giherereye ku buryo abashoferi bajyaga bakora amakosa yo guca mu mihanda itagenwe na bo bazajya bagaragara.

Ati “Hari aho usanga umushoferi avuga ati ko nujuje abagenzi bajya mu modoka uwaca iy’ibusamo kandi ntabwo byemewe. Hari utuntu duto duto usanga abashoferi bishyiriraho nk’aho imodoka ari iyabo kandi niba imodoka ifite aho inyura hari ibyapa bigomba kubahirizwa.”

Byamaze kugaragara ko hari abashoferi binjiza mu modoka abagenzi barenze abo igenewe gutwara akenshi ari ukugira ngo abasagukaho amafaranga bayabahe mu ntoki, ndetse no kwishyuza imizigo kandi bitemewe ku buryo byose bizajya bihita bigaragara.

Uwo muyobozi yavuze ko ubu hari ibikoresho bijyanye no kubaka iryo ikoranabuhanga bikiri kuvanwa mu mahanga ndetse no gutegura ‘control room’ izaba ifite ubushobozi buhagije bwo gukurikirana izo modoka zose.

Muri Mata uyu mwaka ibikoresho bigomba gushyirwa muri bisi no gutegura ‘control room’ yagutse bizaba byamaze kubakwa, bari kureba niba bikora neza.

Nyuma y’uko kwezi hazakurikiraho kubaka rya koranabuhanga ryo kubyapa rizajya rifasha umugenzi kumenya aho imodoka igeze n’imyanya irimo akoresheje telefone, iryo koranabuhaga ryose ritangire gukoreshwa.

AFRIZUM OFFERS

Byamaze kugaragara ko hari abashoferi binjiza mu modoka abagenzi barenze abo igenewe gutwara

afrizumnews

Abanyarwanda twamaze kwinjira mu isi y’ ikorana buhanga rigezweho tugendana n’ ikigezweho

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles