Mutoni Assia umaze Igihe muri sinema nyarwanda Nyuma y’ iminsi mike agarutse ikigali yagaragaje ko urugendo rwo kwibarukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamugoye cyane kugeza kugeza naho byamuhinduyeho byinshi mu miterere y’amarangamutima ye hafi ku kugira agahinda gakabije
Mutoni assia wamamaye muri sinema nyarwanda nka Gatarina, Suburikoko nizindi zigiye zitandukanye yahishuye ko ubwo yibarukaga umwana we wa mbere yabanje kugorwa no kwikorera ibikorwa by’ibanze byo kwita ku mwana nk’umubyeyi
Assia yavuze ko atajya yibagirwa ibihe bikomeye yanyuzemo ubwo yatondwaga n’uburyo bwiza bwo konsa umwana kugera aho ibere rye ryagiye rikabyimbiramo amashereka akamara igihe kirekire arwaye ikimeze nk’agahinda gakabije
Ati “Ubwa mbere byarangoye kuko ibere ryanze kuvamo amashereka, rirabyimba cyane kugeza aho buri munsi najyaga mpamagara mama wange n’ubu iyo mbyibutse mpita ikiniga kiramfata nkahinduka undeba kubera ukuntu namaze iminsi ndwaye agahinda gakabije ndetse nanga no konsa umwana wanjye kubera ububare budasanzwe numvaga
Uyu mubyeyi Mutoni assia w’abana babiri yagagaragaje ko ibihe byagiye bituma hari ibintu byinshi atari azi gusa yagiye asunikirwa kwiga no kwikorera kubera ko igihe kinini yisangaga nta muntu afite wo kubibaza cyangwa ngo abimukorere nk’uko byari bimeze mu buzima yari abayeho mu Rwanda
Ati “Ntabwo nari nzi no kwambika umwana urupapuro rw’isuku ‘Diaper’, ariko ibyo byose naje kubimenya nokubimenyera kuko nisangaga ari njyewe mukozi wo mu rugo usabwa kumesera umwana imyenda, kumutekera, kumugaburira no kwita ku rugo kandi nta muntu uba usiganya kuko n’umugabo wanjye yabaga yagiye ku kazi
Mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2026, nibwo Mutoni Assia yageze kukibuga k’ indege cya kanombe yasanze hari abantu benshi bategereje kumwakira harimo mamawe byagaragayeko akimukubita amaso yarenzwe namarira y’ ibyishimo
Mutoni assia umunyerewe muri sinema nyarwanda nka Giramata nizindi nyinshi zigiye zitandukanye yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka igera Kuri ine yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asanze umugabo we Uwizeye Mohammed

Mutoni assia benshi bamuzi nka Giramata yagarutse mu Rwanda

Mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2026, nibwo Mutoni Assia yageze kukibuga k’ indege cya kanombe

Mutoni assia yishimye cyane ubwo yagaruka ikigali n’ Umuryango we

Mutoni assia w’abana babiri yagagaragaje ko ibihe byagiye bituma hari ibintu byinshi atari azi gusa yagiye asunikirwa kwiga no kwikorera



