25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Impamvu zo guhamagara Kwizera Olivier mw’ ikipe y’ igihigu amavubi Zibaye nyinshi

spot_img

Kwizera Olivier avuga ko kudahamagarwa mu Mavubi ari amahitamo y’abatoza agaragaza impamvu yateye penaliti ya kabiri

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yavuze ko kudahamagarwa mu Ikipe y’igihugu Amavubi ari amahitamo y’abatoza we azakomeza gukora kugeza babonye ko abakwiye

Nyuma y’uko havutse Impaka hagati y’ umuzamu Wa Rayon Sports hahamagawe ikipe y’igihugu izakina FIFA Series ariko Kwizera Olivier ntiyisange ku rutonde Byageze aho na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice avuga ko yahabwa amahirwe umutoza akamureba ariko Stephen Constantine avuga ko nta mukinnyi bazongeramo

Kwizera Olivier yavuze ko kuba atarahamaga mu ikipe y’igihigu Amavubi izakina imikino ya FIFA Series 26 Werurwe 2026 ari amahitamo y’abatoza.Ati “Icyo navuga uhitamo ni amahitamo ye, njyewe nzakomeza nkore igihe nikigera buriya nzahamagarwa, ndi umunyarwanda, nkunda igihugu nkunda no gukinira ikipe y’igihugu, ntabwo naba ndi gukinira Rayon ngo nange gukinira ikipe y’igihugu.”

Avugako ku mukino bari bamaze gusezereramo Police FC wabaye kuwa 19 werurwe wabereye Kuri Kigali pelé Stadium bayisezereye bayinsinze penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mikino yombi

Uyumuzamu Wa Rayon Sports kwizera Olivier niwe wateye penaliti ya kabiri iza nokuba imwe muri penaliti nziza zatewe muruyu mukino wahuzaga Police FC na Rayon Sports bikarangira nubundi police FC isezerewe muri 1/4 ngo byatewe n’uko hari habuze uyitera

Ati “Twarimo dutora penaliti, habura ufata penaliti ya kabiri ndavuva ngo kuki ntayifata kandi numvaga ndibuyitsinde, igikomeye ni uko nagombaga gufasha ikipe yanjye.

Yavuze ko kandi intego bafite ari ugufasha ikipe ya Rayon Sports kuba yazasohoka igakina imikino Nyafurika umwaka utaha, ibyo bakaba bazabigeraho ari uko batwaye Igikombe kimwe mu byo bakinira mu gihugu.

AFRIZUM OFFERS

Umuzamu Kwizera Olivier yaraye yitwaye Neza mumukino wabahuzaga na Police FC

AFRIZUM OFFERS

kwizera Olivier niwe wateye penaliti ya kabiri iza nokuba imwe muri penaliti nziza zatewe muruyu mukino wahuzaga Police FC na Rayon Sports

AFRIZUM OFFERS

njyewe nzakomeza nkore igihe nikigera buriya nzahamagarwa, ndi umunyarwanda, nkunda igihugu nkunda no gukinira ikipe y’igihugu, ntabwo naba ndi gukinira Rayon ngo nange gukinira ikipe y’igihugu.”

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles