Mu gihe umuziki wa Afurika ukomeje kwaguka ku Isi, abahanzi babiri b’abanya-Nigeria, Tems na Burna Boy, bongeye kugaragaza ko ari ku rwego rwo hejuru nyuma yo kugera ku gahigo gashya kuri Billboard Hot 100 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aba bahanzi bombi ubu bafite indirimbo umunani (8) buri wese zimaze kugaragara kuri uru rutonde, baba ari bo bahanzi ba mbere bakomoka ku mugabane wa Afurika bageze kuri uwo mubare. Basize inyuma itsinda rya rock ryo muri Afurika y’Epfo, Seether, ryari rifite indirimbo zirindwi.
Iri zamuka rishya rije rikomotse ku kugaragara kwabo kuri album nshya ya J. Cole yitwa The Fall-Off. Tems yumvikanye mu ndirimbo “Bounce Road Blues” yakoranye na J. Cole na Future, yatangiye ku mwanya wa 34. Burna Boy we yagaragaye mu ndirimbo “Only You”, yahise itangira ku mwanya wa 78 kuri Billboard Hot 100.
Mu buryo bwihariye, umwaka wa 2026 urimo kuba uw’amateka kuri Tems, kuko amaze gushyira kuri uru rutonde indirimbo eshatu zirimo “Raindance” yakoranye na Dave, “What You Need”, na “Bounce Road Blues”. Ibi byamugize umuhanzi wa Afurika uri ku isonga muri uyu mwaka.
Ku rundi ruhande, Burna Boy akomeje kwandika amateka mu buryo budasanzwe, aho abaye umuhanzi wa mbere wo muri Afurika winjije indirimbo kuri Billboard Hot 100 mu myaka itandatu yikurikiranya (2021–2026). Ibi bigaragaza ubudaheranwa bwe n’uburyo akomeje kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bikorwa by’aba bahanzi bombi si intsinzi yabo bwite gusa, ahubwo ni ishema ku muziki wa Afurika muri rusange. Bigaragaza ko injyana zirimo Afrobeats zikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku migabane itandukanye.
Ku rugendo rukomeje rwo kuzamura ibendera rya Afurika mu muziki mpuzamahanga, Tems na Burna Boy bakomeje kuba intangarugero n’icyitegererezo ku bandi bahanzi bato bakomeje kurota kugera kure.



