Mugihe gitunguranye impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko yahinduye umwanzuro w’ umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025, aho yambuye Senegal igikombe igiha Maroc nyuma y’ubujurire bwari bwatanzwe.
Ni icyemezo cyafashwe n’Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF, gashingiye ku byabaye kuri uwo mukino wanyuma wahuzaga ikipe y’ igihugu ya Senegal nikipe y’ igihugu ya Maroc numukino utarabaye mwiza kumpandezombi aho uyumukino wagaragayemo kutumvikana bikomeye n’imyitwarire itari iya siporo

Uyumukino wa nyuma wabaye kuwa 18 Mutarama ubera kuri Stade Prince Moulay Abdellah i Rabat, muri Maroc, ariko urangwa nokutumvikana hagati mumukino biza gutera impagarara hagati y’abakinnyi n’abafana, bituma bamwe mu bafana ba Senegal bafatwa ndetse abayobozi n’abakinnyi nabo bagafatirwa ibihano.Nyuma y’ibi bibazo, CAF yafatiye ibihano amakipe yombi n’amashyirahamwe ayahagarariye, aho mubihugu byayo
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Senegal (FSF) n’irya Maroc (FRMF) byaciwe amande y’ibihumbi 15 by’amadolari, nyuma agabanywa agera ku bihumbi 10.Ku ruhande rw’abakinnyi n’abatoza, umutoza wa Senegal Pape Thiaw n’abakinnyi batandukanye barimo Ismaël Saibari wa Maroc bari bahawe ibihano birimo guhagarikwa no gucibwa amande, ariko nyuma bimwe muri ibyo bihano
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF) ryahisemo kujuririra icyemezo cya mbere, risaba ko habaho isuzuma rishya hashingiwe ku buremere bw’ibyabaye.Nyuma yo gusuzuma ubujurire, Akanama k’Ubujurire ka CAF kemeje ko Sénégal iterwa mpaga ku mukino wa nyuma, Maroc igahabwa intsinzi y’ibitego 3-0.Mu itangazo CAF yasohoye, yavuzeko Akanama gashinzwe Ubujurire muri CAF, gashingiye ku ngingo ya 84 y’amategeko agenga Igikombe cya Afurika (AFCON), kemeje ko Ikipe y’Igihugu ya Senegal iterwa mpaga ku mukino wa nyuma, Maroc igahabwa intsinzi y’ibitego 3-0 Ibi byatumye Maroc ihita ihabwa Igikombe cya Afurika cya 2025 ku mugaragaro, mu gihe Sénégal yacyambuwe kubera kutubahiriza amategeko n’imyitwarire mibi yagize kuri uwo mukino wa nyuma.

ikigikorwa cyokwambura ikipe y’ Igihugu ya Senegal igikombe kigahabwa Ikipe y’u igihugu ya Maroc kishimiwe nabatari bake baribategereje umwanzuro w’ ubujurire bwatanzwe Maroc bikaba byaje kurangira igikombe cya AFCON gitashye Kwa Maroc



