Madame Jeannette Kagame na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe bitabiriye ‘igitaramo cya Doja Cat muri BK Arena.
Igitaramo cyabaye kumugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2026 muri BK Arena.Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yatangajwe n’igitaramo cya Doja Cat cyari kirimo kubera muri BK Arena.Yavuzeko amazekwitabira ibitaramo byinshi byabereye muri BK Arena, ariko iki cyo ni cyo cyanshimishije kurusha ibindi byose nigeze kubona.
Doja Cat yerekanye urwego rudasanzwe rw’imyidagaduro, imbaraga n’imbyino bitangaje cyane. Ni umuhanzi mwiza Ubwo yarari kurubyiniro yatanze isomo n’ umukoro ukomeye kubahanzi nyarwanda
Ikigitaramo cyatangijwe na Dj Ira asusurutsa abantu bari bitabiriye muri BK Arena, aho yibanze ku ndirimbo zo mu Rwanda zashimishije benshi mubaribageze mu Kigali Arena





Uyu muraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze ku rubyiniro ahera ku ndirimbo “Paint the Town Red” akaba yishimiwe bikomeye.Doja Cat wari uherekejwe n’abacuranzi bari bahagaze neza, yasoje igitaramo cye atanga indabo avuga ko yishimiye uko igitaramo cye cya mbere muri Afurika cyagenze.Uyu muraperikazi akaba amaze kwegukana ibihembo bitandukanye aho indirimbo ye “Say So” yegukanye igihembo muri Grammy Awards. Yaneegukanye igihembo cy’umuhanzi ushyigikiwe n’abafana muri Amerika kizwi nka American Music Awards (AMA).Igitaramo yakoreye mu Rwanda kikaba cyitabiriwe na Madame Jeannette Kagame yari kumwe n’umuririmbyi Khadja Nin, wamenyekanye cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.Doja Cat Yatangiye urugendo rwe mu muziki nka nyamwigendaho mu 2014, ariko kwigaragaza ku rubyiniro mpuzamahanga byazamuye umuziki we cyane guhera mu 2019 ubwo indirimbo ye “Say So” yamenyekanye ku rwego rw’isi, imuhesha kandi igihembo cya Grammy Award. Indirimbo “Say So” iri kuri album ye “Hot Pink”, ikaba yarabaye intandaro yo kumenyekana cyane.

Kandi ibi byateye Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean-Népo Abdallah kugaruka kubantu bosé bagaragaje ko batishimiye imyambarire y’umuhanzi Doja Cat ababwira ko urubyiniro rw’umuziki atari urusengero cyangwa se Inteko y,umuco.



