25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

APR FC YASEZEREYE GASOGI UNITED MUGIKOMBE CY’ AMAHORO KUNSINZI Y’ IBITEGO 4-0

spot_img

APR FC yasezereye Gasogi United mu Gikombe cy’Amahoro ku ntsinzi y’ ibitego 4-0

Umukino wokwishyura warutegerejwe kuba kuruyu wakabiri tariki 17 Werurwe 2026, ikipe ya APR FC yatsinze Gasogi United ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro, ihita iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.

AFRIZUM OFFERS

Ni umukino wari utegerejwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru cyane ko Gasogi United isanzwe izwiho kugora APR FC mu marushanwa atandukanye. By’umwihariko, Gasogi yari ifite icyizere cyokuza kongera gutsinda umukino kuberako nubundi yariyatsimze umukino ubanza igitego 1-0 byayihaga amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium witabiriwe n’abafana benshi, waje kwerekana isura itandukanye n’iy’umukino ubanza. APR FC yatangiye umukino ifite inyota yo gutsiy igaragaza imbaraga nyinshi kuva ku munota wa mbere.Mu gice cya mbere, APR FC yihariye umukino maze ibona ibitego bibiri byatsinzwe na Byiringiro Jean Claude ndetse na Djibril Ouattara. Ibi bitego byahise biha APR FC amahirwe akomeye yo gukomeza,

Mu gice cya kabiri, APR FC yakomeje gusatira izamu rya Gasogi Iyi kipe y’ingabo yakomeje kugaragaza urwego rwo hejuru, ibona ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Togui Mel na Mémel Dao. Ibi byahise bishimangira intsinzi ikomeye ya APR FC no kwemeza ko ari imwe mu makipe akomeye muri iri rushanwa.Umukino warangiye APR FC itsinze Gasogi United ibitego 4-0, ihita iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 4-1. Ni intsinzi yerekanye ko APR FC yiteguye guhatanira igikombe, nyuma yo kwitwara neza mu mukino wo kwishyura.Nyuma y’iyi ntsinzi, APR FC yahise ibona itike ya 1/2 cy’irangiza, aho izahura n’ikipe izatsinda hagati ya Bugesera FC na Etincelles FC.

AFRIZUM OFFERS

Abakunzi ba APR FC bishimiye cyane insinzi yiyikipe Bagira ikizere cyumo izegukana irushanwa ntakabuza Ku rundi ruhande, Gasogi United isezerewe mu marushanwa, nubwo yari yatangiye neza mu mukino ubanza. Iyi kipe igomba kongera kwisuzuma no gukosora amakosa yakoze muri uyu mukino, kugira ngo izitware neza mu marushanwa ari imbere.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles