25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

MENYA IBYAMAMARE BYOSE BIZITABIRA SIGA ARTS FESTIVAL 2026 IHUYE

spot_img

Mu Karere ka Huye hategerejwe iserukiramuco ry’ubuhanzi rikomeye ryiswe Siga Arts Festival, rizamara iminsi itatu kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Werurwe 2026.

Siga Arta Festival izahuriza bamwe abahanzi nyarwanda batandukanye n’abakunzi b’imyidagaduro, mu gikorwa kigamije guteza imbere ubuhanzi nyarwanda no kubwegereza abaturage.

ni igikorwa kigiye kubera ihuye ku nshuro ya mbere, cyateguwe na Siga Rwanda, yashinzwe n’umusizi Junior Rumaga Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, .Yagize ati: “Turashaka ko ubuhanzi butagarukira mu nzu z’imyidagaduro gusa, dushakako bukwirakwira no mu baturage bose. Ni yo mpamvu twahisemo gutangirira i Huye, ahantu hafite amateka akomeye mu muco nyarwanda.

Mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco harimo Massamba Intore, Riderman, Element Eleeeh, Juno Kizigenza, Alyn Sano, Mani Martin, Christopher Muneza, Kevin Kade, Bwiza, Rusine Patrick na Jules SentoreKuwa 19 WERURWE hazabaho urugendo ruzahagurukira i Kigali rwerekeza i Huye, aho abazitabira bazajya bahagarara ahantu hatandukanye biga amateka n’umuco by’u Rwanda, banasusurutswe n’abahanzi.Ku wa 20 Werurwe, hazabaho igikorwa cyiswe “Intambwe ya Nyirarumaga”, kigamije kuzirikana no gushimira uruhare rw’abagore mu buhanzi, mu muco no mu iterambere ry’igihugu, bijyanye n’uko ukwezi kwa Werurwe kwahariwe abagore.Abazitabira iri serukiramuco bazanasura Umusozi wa Kiruri (Kiruri Hill)Iri serukiramuco rizasozwa ku wa 21 Werurwe 2026 n’igitaramo gikomeye kizabera kuri Sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, kikazaba kirimo abahanzi bose batumiwe.Siga Arts Festival itegerejweho kuzaba imwe mu nkingi zikomeye mu guteza imbere ubuhanzi nyarwanda no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles