Umuhanzikazi w’ikirangirire ku Isi Celine Dion yibukije abakunzi b’umuziki ko album ye yamamaye cyane “Falling Into You” imaze imyaka 30 isohotse, anashimira uruhare rwayo rukomeye mu mateka y’umuziki wa Pop.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 12 Werurwe 2026, uyu muhanzikazi yavuze ko iyi album yasohotse mu 1996 yabaye imwe mu mishinga y’ingenzi mu buzima bwe ndetse no mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagaragaje ko “Falling Into You” yari igizwe n’indirimbo zigaragaza imbaraga z’ijwi rye ndetse n’amarangamutima akomeye, zirimo “It’s All Coming Back to Me Now,” “All By Myself” na “Because You Loved Me”, zose zakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga.
Celine Dion yavuze ko indirimbo “It’s All Coming Back to Me Now” yongeye kumvikana cyane mu bihe byakurikiye icyorezo cya COVID-19, aho abantu benshi bayibonagamo ubutumwa bubagarura ku byishimo no ku kwibuka ibihe byiza byabayeho.
Iyi album ya kane yakoze mu rurimi rw’Icyongereza yafashije cyane Celine Dion gukomeza kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ndetse iza no kuba imwe mu zakunzwe cyane mu mateka ya muzika ya Pop.
“Falling Into You” yagurishijwe kopi zirenga miliyoni 30 ku Isi, bituma iba imwe mu album zagize intsinzi ikomeye mu mateka y’umuziki.
Si ibyo gusa kuko yanegukanye ibihembo bibiri bikomeye bya Grammy Awards birimo Album of the Year na Best Pop Album, ibintu byayihesheje umwanya ukomeye mu mateka y’umuziki mpuzamahanga.
Celine Dion yavuze ko nubwo hashize imyaka 30 iyi album isohotse, indirimbo zayo zigikomeje kumvwa no gukundwa n’abatandukanye ku Isi, ibintu bigaragaza ko uyu mushinga wabaye igice cy’ubuzima bw’abakunzi benshi b’umuziki.
Album “Falling Into You” ikomeje gufatwa nk’imwe mu zikomeye cyane mu mateka ya muzika ya Pop, ndetse ikaba yaragize uruhare rukomeye mu gukomeza gushyira Celine Dion mu bahanzi bafite ijwi rikomeye kandi bafite izina rikomeye mu muziki mpuzamahanga.



