Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakurikiye umukino wa 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions League wahuje Paris Saint-Germain na Chelsea, warangiye ikipe yo mu Bufaransa itsinze ibitego 5-2.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu kuri Parc des Princes i Paris mu Bufaransa, aho Paris Saint-Germain yakiriye Chelsea yo mu Bwongereza mu mukino ubanza wa 1/8 cy’iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi.
PSG yatangiye umukino neza ifungura amazamu hakiri kare ku munota wa 10 ku gitego cyatsinzwe na Bradley Barcola. Ikipe ya Chelsea yaje kwishyura ku munota wa 28 ibifashijwemo na Malo Gusto, igice cya mbere kitararangira Ousmane Dembélé atsindira PSG igitego cya kabiri ku munota wa 40.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, Chelsea yongeye kubona igitego cyishyura cyatsinzwe na Enzo Fernandez ku munota wa 57. Gusa PSG yakomeje gusatira cyane maze Vitinha atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 74.
Nyuma y’aho, Khvicha Kvaratskhelia yongeye kwigaragaza atsindira PSG ibindi bitego bibiri, bituma umukino urangira Paris Saint-Germain itsinze Chelsea ibitego 5-2.
Uyu mukino wari uryoheye ijisho wakurikiwe na Perezida Paul Kagame wari witabiriye i Paris, aho yari yagiye mu Bufaransa mu bikorwa by’akazi.
Ku wa Kabiri, Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu bikorwa bya gisivili bigamije iterambere. Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma ndetse n’impuguke mu bijyanye n’ikoreshwa ry’izi ngufu.

U Rwanda kandi rusanzwe rufitanye ubufatanye na Paris Saint-Germain kuva mu 2019, aho ijambo “Visit Rwanda” rigaragara ku myambaro y’iyi kipe mu myitozo, ku myenda yambara mbere y’imikino ndetse no ku byapa byo ku kibuga cya Parc des Princes.

Aya masezerano y’ubufatanye aheruka kongerwa, ateganya ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na PSG



