28.2 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Bwiza agiye gutaramira muri Zambia

spot_img

Umuhanzikazi nyarwanda Bwiza Emerance wamamaye nka Bwiza, yatangaje ko azataramira muri Zambia ku wa 11 Nyakanga 2026, mu gitaramo kiri muri gahunda y’urugendo mpuzamahanga yise “Home World Tour”.

Amakuru yashyizwe hanze na  Kikac Music⁠ agaragaza ko iki gitaramo kiri mu bikorwa byo kwamamaza album nshya ya Bwiza yise “Mu Rugo”, ateganya gushyira hanze mu gihe kiri imbere.

Bwiza amaze kuba umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu Rwanda, aho ibikorwa bye bikomeje gukurikirwa n’abakunzi b’umuziki bo mu gihugu no hanze yacyo. Mu bihe bitandukanye yagaragaje intego yo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, ibintu bikomeje kugaragarira mu bitaramo no mu bikorwa arimo gutegura.

Kwamamaza igitaramo cyo muri Zambia bije nyuma y’igihe gito indirimbo ye Gacye Gacye yujuje miliyoni y’abayirebye ku rubuga rwa YouTube, ikaba imwe mu ndirimbo zakomeje kumwubakira izina rikomeye mu muziki nyarwanda.

Abakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko uru rugendo rwa “Home World Tour” rushobora gufasha Bwiza gukomeza kwagura ibikorwa bye ku ruhando mpuzamahanga no gukomeza kwamamaza umuziki nyarwanda hanze y’u Rwanda.

Mu gihe hakiri gutegerezwa kumenyekana andi matariki n’ibindi bihugu azasura muri uru rugendo, igitaramo cyo muri Zambia cyamaze kwemezwa nk’imwe mu gahunda zikomeye z’uyu muhanzikazi muri uyu mwaka.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles