25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Ibyamamare byonyine ntibishobora gukiza Nigeria “Peter Okoye”

spot_img

Umuhanzi Peter Okoye, uzwi cyane nka Mr P akaba yarahoze mu itsinda rya P-Square ryamamaye muri Nigeria, yavuze ko ibyamamare byonyine bidafite ubushobozi bwo gukemura ibibazo igihugu cya Nigeria gifite.

Yabitangaje mu gihe hakomeje kugaragara abantu basaba ibyamamare kuvugira abaturage no kwamagana imiyoborere mibi, umutekano muke ndetse n’ubuzima bukomeje guhenda muri icyo gihugu.

Peter Okoye
Peter Okoye yagaragaje ko ibibazo bya Nigeria bitakemurwa n’ijwi ry’ibyamamare gusa.

Mu kiganiro aherutse kugirana na radiyo Wazobia FM yo i Lagos, Mr P yavuze ko impinduka nziza Nigeria ikeneye zishobora kugerwaho gusa binyuze mu bufatanye bw’Abanyanijeriya bose, aho kuba inshingano z’ibyamamare byonyine.

Yagize ati:”Nsabye imbabazi kuba narigeze kuvuga ko ntazongera kwivanga mu bibazo bya Nigeria. Njye nshobora kuba mfite abashinzwe umutekano bandinda, ariko si buri wese ushobora kuby afford. Iki ni igihugu cyacu, kandi ni twe ubwacu dushobora kukigezaho impinduka nziza.”

Yakomeje agira ati:”Ariko ibyamamare byonyine ntibishobora gukiza Nigeria. Abakomeje gusaba ibyamamare kuvuga ku miyoborere mibi bakwiye guhindura uburyo batekerezamo. Si ikibazo cy’ibyamamare gusa. Ubu butegetsi bwarananiwe twese. Ariko nitwese dufatanyije, dushobora kugera ku mpinduka twifuza.”

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles