24.3 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Rayon Sports yandagaje City Boys yerekeza muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro

spot_img

Ikipe ya Rayon Sports yandagaje City Boys iyitsinda 9-0 yerekeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro 2026

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye City Boys FC ibitego 9-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro 2026, ihita iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 11-0 inakatisha itike ya 1/4 cy’irangiza.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Kane, aho Rayon Sports yari isanzwe ifite akarusho kuko yari yatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza. Nubwo yari ifite amahirwe, Murera yongeye kugaragaza imbaraga zidasanzwe itsinda ibitego byinshi.

Rayon Sports yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 3 w’umukino igitego cyatsinzwe na Habimana Yves. Nyuma y’iminota icyenda gusa, Fall Ngagne yatsinze icya kabiri ku munota wa 12, mbere y’uko Joachim Vigninou atsinda icya gatatu ku munota wa 15.

Ku munota wa 28 Habimana Yves yongeye kunyeganyeza inshundura atsinda icya kane, hanyuma Fall Ngagne atsinda icya gatanu ku munota wa 32, bituma igice cya mbere kirangira Rayon Sports iyoboye umukino n’ibitego 5-0.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje kotsa igitutu City Boys. Ku munota wa 69 Habimana Yves yatsinze icya gatandatu, mu gihe Sindi Paul Jesus yatsinze icya karindwi ku munota wa 73.

Ben Aziz Dao yatsinze igitego cya munani ku munota wa 80, mbere y’uko Habimana Yves atsinda igitego cya cyenda ku munota wa 89, anuzuza ibitego bine muri uyu mukino.

Rayon Sports yahise isezerera City Boys FC ku kinyuranyo cy’ibitego 11-0 mu mikino yombi, ihita igera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro 2026.

Mu cyiciro gikurikiraho, Rayon Sports izahura n’izava hagati ya Police FC na Gicumbi FC zifitanye umukino uteganyijwe gukinwa ku munsi ukurikira.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles