24.3 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Brands 10 zihenze kurusha izindi mumideli nibirungo by’ubwiza ku Isi mu 2026

spot_img

Mu isi y’imideri n’ibicuruzwa by’agaciro, ibirango bya luxury ntibigurisha gusa imyenda cyangwa imifuka—bigaragaza ubuzima, icyubahiro, n’imyambarire yihariye. Mu mwaka wa 2026, ibirango bimwe bikomeje kuyobora isoko mpuzamahanga kubera amateka yabyo, ubukorikori buhanitse, n’uburyo bikomeje kuzana udushya nkuko Afrizum tubikesha doofinder dukesha uru rutonde.

Dore urutonde rwa Top 10 y’ibirango bya luxury bifite agaciro kanini ku isi mu 2026:

10. Fendi

Agaciro k’ikirango: $5.6 miliyari
Iki kirango gikomoka mu Italy cyinjiye bwa mbere muri Top 10. Kizwi cyane kubera ibikapu nka Baguette bag n’ikirango cya FF logo, kikaba gikomeje kwaguka ku rwego mpuzamahanga.

9. Prada

Agaciro k’ikirango: $5.7 miliyari
Prada ni imwe mu nzu z’imideri zizwi cyane ku isi. Imenyekana kubera design yoroheje ariko ifite udushya, bigatuma ikomeza kugira uruhare mu guhindura trends z’imideri.

8. Tiffany & Co.

Agaciro k’ikirango: $5.9 miliyari
Iki kirango cyo muri United States kizwi cyane mu mitako y’agaciro, cyane cyane mu bijyanye n’imitako yo gusezerana no gushyingirwa, ndetse n’agasanduku kacyo k’ubururu kazwi ku isi hose.

7. Rolex

Agaciro k’ikirango: $9.7 miliyari
Rolex ni ikirango cy’amasaha y’agaciro gakomeye gikomoka mu Switzerland. Amasaha yayo afatwa nk’ikimenyetso cy’ubukire n’ishoramari ry’igihe kirekire.

6. Dior

Agaciro k’ikirango: $11.5 miliyari
Dior ni imwe mu nzu z’imideri zikomeye mu France. Ikomeje gukomera mu myenda ya couture, imifuka, n’ibikoresho by’ubwiza.

5. Cartier

Agaciro k’ikirango: $12.4 miliyari
Cartier ni ikirango kizwi cyane mu mitako n’amasaha y’agaciro. Ibicuruzwa byacyo nka Love bracelet bikomeje kuba ibimenyetso by’icyubahiro n’ubukire.

4. Gucci

Agaciro k’ikirango: $15.3 miliyari
Gucci, ikomoka mu Italy, ni imwe mu nzu z’imideri zizwi cyane ku isi. Nubwo iri mu gihe cyo guhindura icyerekezo cy’imideri yayo, iracyari ikirango gikundwa cyane.

3. Chanel

Agaciro k’ikirango: $62.3 miliyari
Chanel izwi cyane ku isi kubera parfum zayo, imyenda ya tweed, n’imifuka ya classic. Ikomeza kuba ikirango cy’imideri idashira.

2. Hermès

Agaciro k’ikirango: $109.4 miliyari
Hermès ni ikirango kizwi cyane kubera ubukorikori buhanitse n’ibicuruzwa bikorwa mu mubare muto, bigatuma imifuka nka Birkin na Kelly igira agaciro kanini ku isoko.

1. Louis Vuitton

Agaciro k’ikirango: $111.9 miliyari
Louis Vuitton niyo ikirango cya luxury gifite agaciro kanini kurusha ibindi ku isi mu 2026. Imenyekana kubera imifuka yayo ifite monogram izwi cyane, ubufatanye n’abashushanya imideri n’ibyamamare, ndetse n’uruhare rwayo mu muco w’imideri ku isi.

Ururutonde rugaragaza ko France ikomeje kuyobora isi mu bijyanye n’imideri ya luxury, kuko ibirango byinshi bikomeye biva muri icyo gihugu.

Ibi birango byose bihuriye ku kintu kimwe: ubukorikori buhanitse, amateka akomeye, n’ubushobozi bwo guhuza udushya n’imigenzo. Niyo mpamvu bikomeza kuba ku isonga mu isoko rya luxury ku isi.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles