Umunyarwenya akaba n’umunyamurongo ku mbuga nkoranyambaga, Esther Kazungu, yaciye ibintu nyuma yo gushyira hanze ubutumwa yagiranaga n’umukozi wo mu rugo we, ibintu byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga.
Esther yatunguye benshi nyuma yo gusangiza abantu screenshots z’ibiganiro yagiranaga n’umukozi wo mu rugo wari warakajwe n’imyitwarire ye. Ibyo biganiro byagaragazaga amakimbirane yari hagati yabo ndetse n’impamvu uyu mukozi yavuze ko atazagaruka mu kazi.
Esther yavuze ko amaze guhindura abakozi bane
Uyu munyarwenya yavuze ko ikibazo cyo kubona umukozi wo mu rugo uhamara igihe cyamubereye ingorabahizi, agaragaza ko amaze gukoresha abakozi bane mu gihe gito ariko bose bakagenda.

Mu butumwa bwe, Esther yavuze ko ubu yamaze kumenyera ibyo bibazo, ndetse agaragaza ko uyu mukozi yahoraga atinda igihe yabaga avuye mu kiruhuko cye.Yagize ati:“Maze guhindura abakozi bane. Nishimiye ko ubu namaze kubimenyera. Kugira ngo abantu basobanukirwe neza, uyu mukozi ni we ubwe wasabye ko namukata amafaranga kubera gutinda.”
Mu butumwa bwashyizwe hanze, umukozi wo mu rugo yashinjaga Esther kutamwubaha no kumufata nabi, ibintu yavuze ko byatumye afata icyemezo cyo kutazasubira mu kazi.
Hari aho uwo mukozi yagiraga ati:“Kunkata amafaranga kubera ko natinze ku kazi.”Mu gusubiza, Esther yavuze ko bari bumvikanye ko umuntu watindaga yagombaga kubanza kubimenyesha hakiri kare kugira ngo abandi babashe kwitegura.
Nyuma y’aya makuru, Abanyakenya benshi bajyanye ibitekerezo byabo ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ikibazo cyo kubona umukozi wo mu rugo wizerwa kandi ukora neza ari ikibazo gikomeye.
Hari abashyigikiye Esther bavuga ko umukozi agomba kubahiriza igihe n’inshingano ze, mu gihe abandi banenze Esther kuba yarashyize hanze ibiganiro bye bwite n’umukozi we.
Iyi nkuru yakomeje gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bakomeje kuganira ku mubano hagati y’abakoresha n’abakozi bo mu rugo ndetse n’uburyo amakimbirane nk’aya akwiye gukemurwa.



