25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Kubera iki Instagram ikomeje Kugabanya Followers kubyamamare?

spot_img

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje guhindura uburyo zikoramo hagamijwe kuzamura ireme ry’ibiri ku mbuga no kugabanya ibikorwa by’uburiganya, abakoresha Instagram hirya no hino ku Isi bakomeje gutungurwa n’igabanuka rikabije ry’imibare y’ababakurikira (followers).

Mu minsi ishize, abakoresha benshi barimo ibyamamare, abanyamuziki, abanyamakuru, aba-influencers ndetse n’abacuruzi bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko imibare yabo iri kugenda ihindagurika mu buryo budasanzwe.

Ibi byakuruye impaka nyinshi ku rwego mpuzamahanga, bamwe bakeka ko ari ikibazo cya tekiniki, mu gihe abandi bavuga ko ari ingaruka z’impinduka nshya zakozwe na Meta, sosiyete ifite Instagram. Ibitangazamakuru bikomeye byandika ku ikoranabuhanga birimo Forbes, TechCrunch na The Verge byatangaje ko Instagram yatangiye gushyira mu bikorwa uburyo bushya bugamije kunoza urubuga no gukuraho konti zidakora, bots ndetse n’abakoresha uburyo bw’uburiganya.

Amakuru aturuka muri Meta agaragaza ko sosiyete iri gushyira imbaraga mu guha agaciro abakoresha nyabo (real users) ndetse na content y’umwimerere (original content), aho gukomeza guha amahirwe konti zifite followers benshi ariko badafite uruhare rugaragara mu byo zishyira ku rubuga. Ubu Instagram iri gukoresha algorithm ishingiye ku nyungu n’imyitwarire y’abakoresha (interest-based algorithm), aho ibyo umuntu ashyize ku rubuga bishobora kugera ku bantu benshi hashingiwe ku buryo babyitwaramo n’uko babikunda, aho gushingira gusa ku mubare w’abamukurikira.

Abasesenguzi mu by’ikoranabuhanga bavuga ko impamvu nyamukuru y’iri gabanuka rya followers ari ibikorwa Meta yatangiye byo gukuraho konti z’impimbano (fake accounts), bots zikoresha uburyo bwikora, konti zidakora igihe kirekire ndetse na followers baguzwe hifashishijwe serivisi zitemewe. Ibi biri mu rwego rwo kugabanya ibikorwa by’uburiganya bimaze igihe bigaragara ku mbuga nkoranyambaga.

Mu rwego rwo gukaza ubuziranenge bwa content, Instagram yanatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya AI rifasha gutandukanya ibikorwa by’umwimerere n’ibyasubiwemo cyangwa byibwe ahandi. Konti zisangiza amashusho, amafoto cyangwa ubutumwa bw’abandi nta ruhushya zishobora kugabanyirizwa uburyo zigaragaramo muri algorithm, kudahabwa reach ihagije cyangwa gushyirwa muri “shadowban”, bigatuma zitakaza followers ku muvuduko munini.

Nubwo benshi batekerezaga ko izi mpinduka zireba konti nto gusa, amakuru yagiye hanze agaragaza ko n’ibyamamare bikomeye ku rwego mpuzamahanga byahuye n’ingaruka. Abakinnyi, abaririmbyi n’abandi bafite followers babarirwa muri miliyoni bagaragaje ko imibare yabo yagabanutse mu minsi mike ishize, ibintu byatumye benshi bemera ko izi mpinduka zireba buri wese uko yaba angana kose ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Rwanda naho abakoresha Instagram ntibasigaye inyuma muri izi mpinduka. Hari aba-influencers, abanyamakuru, abahanzi ndetse n’abacuruzi bakoresha uru rubuga batangaza ko imibare yabo y’ababakurikira iri kugenda ihindagurika buri munsi. Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kuba bifitanye isano n’isuku Instagram iri gukora ku rwego mpuzamahanga hagamijwe gusigarana abakoresha nyabo kandi bafite uruhare rufatika ku rubuga.

owner of instagram

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda yabwiye Afrizum ko igihe cyo kwibanda gusa ku mubare wa followers kirimo kurangira, kuko ubu imbuga nkoranyambaga zishyira imbere quality ya content n’uburyo abantu bayitwaramo.

Abahanga mu ikoranabuhanga kandi batanga inama ko abakoresha Instagram bakwiye gushyira imbere gukora content y’umwimerere, kwirinda gusubiramo cyangwa kwiba ibikorwa by’abandi, kwita ku ireme ry’ibyo bashyira ku rubuga ndetse no kubaka umubano mwiza n’ababakurikira babo. Bemeza ko mu gihe Instagram ikomeje guhindura amategeko n’imikorere yayo, abazarushaho kugira amahirwe ari abazashobora guhanga udushya no guhuza ibikorwa byabo n’ibihe bishya by’ikoranabuhanga.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles