19.3 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Ibyihariye kuri Ted Turner washinze CNN witabye Imana afite imyaka 87

spot_img

Ted Turner, umwe mu banyemari bakomeye mu itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse washinze CNN, yitabye Imana afite imyaka 87. Urupfu rwe rwemejwe na CNN ibinyujije mu itangazo rya Turner Enterprises, rivuga ko yapfuye ku wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026 ari kumwe n’umuryango we, gusa icyamuhitanye nticyahise gitangazwa.

Ted Turner yari umwe mu bantu bahinduye amateka y’itangazamakuru ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gushinga CNN mu 1980, iba televiziyo ya mbere ku Isi yatangazaga amakuru amasaha 24 kuri 24. Uwo muyoboro wamenyekanye cyane mu gihe cy’Intambara y’Ikigobe hagati ya 1990 na 1991, ubwo watangaga amakuru ako kanya ku Isi yose, ibintu byahinduye uburyo abantu babonagamo amakuru yihuse.

Mu 2018, Turner yatangaje ko arwaye indwara ya Lewy body dementia, indwara ifata ubwonko ikagenda igabanya ubushobozi bwo gutekereza no kwibuka. Yari azwi cyane ku izina rya “The Mouth of the South” kubera uburyo yavugaga atarya indimi kandi akagaragaza ibitekerezo bye mu buryo budasanzwe.

Uretse CNN, Turner yanagize uruhare rukomeye mu kubaka ibindi bitangazamakuru bikomeye birimo TNT, Cartoon Network na Turner Classic Movies. Yanashoye imari mu makipe ya siporo ndetse aba umwe mu banyemari bafite izina rikomeye muri Amerika.

Mu bikorwa by’ubugiraneza, Turner yashinze United Nations Foundation ndetse atanga inkunga nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije no kurwanya intwaro za kirimbuzi. Yagize kandi uruhare mu kongera ubwiyongere bw’inyamaswa za bison muri Amerika no gutangiza gahunda ya Captain Planet yigishaga abana kurengera ibidukikije.

Mark Thompson, Umuyobozi Mukuru wa CNN Worldwide, yavuze ko Ted Turner yari umuntu w’icyerekezo wahinduye uburyo amakuru atangazwa ku Isi, ashimangira ko umurage yasize uzakomeza kubaho mu itangazamakuru mpuzamahanga.

Ted Turner yavukiye i Cincinnati mu 1938. Yatangiye ibikorwa by’ubucuruzi afata ubuyobozi bw’ikigo cy’umuryango nyuma y’urupfu rwa se, aza kubyagurira mu rwego rw’itangazamakuru n’imyidagaduro kugeza yubatse ubwami bukomeye bw’itangazamakuru muri Amerika. Azahora yibukwa nk’umwe mu bantu bahinduye uburyo isi ibona amakuru ndetse nk’umunyemari wagize uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubugiraneza no kubungabunga ibidukikije.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles