guhesha agaciro umuziki wa Afurika bikomeje gufata indi ntera ku rwego rw’isi, aho Davido agiye guhabwa icyubahiro gikomeye muri Black Music and Entertainment Walk of Fame, kimwe mu bimenyetso by’ishimwe bihabwa abantu bagize uruhare rukomeye mu muziki no mu myidagaduro y’Abirabura ku Isi.
Uyu muhanzi w’icyamamare muri Nigeria yatoranyijwe mu bazinjizwa muri iri tsinda ry’icyubahiro rya 2026, hamwe n’ibindi byamamare birimo Ludacris, Bishop Paul S. Morton ndetse na nyakwigendera Maynard Jackson wahoze ari Meya wa Atlanta.
Uyu muhango uteganyijwe kuba tariki ya 1 Kamena 2026, ukazabera mu gace ka Historic Westside hafi ya Mercedes-Benz Stadium mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Black Music and Entertainment Walk of Fame yashinzwe mu 2021 hagamijwe guha icyubahiro abantu n’ibigo byagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco, umuziki n’imyidagaduro by’Abirabura ku rwego mpuzamahanga. Aha hantu hashyirwa ibyapa bya bronze na zahabu byanditseho amazina y’abahanzi n’ibyamamare byatanze umusanzu udasanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro.
Kwinjizwa kwa Davido muri iri tsinda bimushyira mu kiragano cy’abahanzi bakomeye bamaze guhabwa iki cyubahiro barimo Michael Jackson, Beyoncé, Usher, Mary J. Blige, Snoop Dogg na Tyler Perry.
Kwamamaza umuziki wa Afurika muri iki cyubahiro si ubwa mbere kuko na Fela Kuti, umwe mu batangije injyana ya Afrobeat, yigeze guhabwa iri shimwe. Kwinjizwa kwa Davido rero bifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko Afurika ikomeje kugira ijambo rikomeye mu muziki w’Isi.
Mu myaka ishize, Davido yabaye umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afrobeats ku rwego mpuzamahanga. Indirimbo ze zimaze kumvwa inshuro zirenga miliyari eshanu ku mbuga zitandukanye za internet, mu gihe amashusho yazo amaze kurebwa inshuro zirenga miliyari 1.2.
Album ye Timeless yasohotse mu 2023 yamufashije gukora amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika ugejeje album ku mwanya wa mbere kuri iTunes Album Chart, ndetse imuhesha nominations eshatu muri Grammy Awards.
Album ye nshya 5IVE yasohotse muri Mata 2025 nayo yakomeje kumuhesha igikundiro, ndetse yaje no guhatanira igihembo cya “Best African Music Performance” muri Grammy Awards za 68.
Abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iki cyubahiro gihabwa Davido ari indi ntambwe ikomeye ku njyana ya Afrobeats, ikomeje kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku migabane yose y’Isi




