Taikun Ndahiro ukurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego z’umutekano, yatakambiye Urukiko arusaba kurekurwa akajyanwa muri ‘Rehab’ aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
​Mu iburanisha ryabaye mukanya, Ubushinjacyaha bwatangiye bugaragaza ko ku wa 26 Kanama 2026, uyu musore yarezwe n’Umudaso witwa Jean Pierre ndetse n’umupolisi witwa Gasasira, bavuga ko bagiye iwe bahamagawe na Kubwayo Lenzo.
​DJ Lenzo yahamagaye inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gusanga Taikun Ndahiro yifungiranye mu nzu babanagamo, ari kugerageza kwitwikiramo imbere.
​Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu gihe bari bagezeyo, Taikun Ndahiro yakubise Umudaso umugeri ndetse agerageza no gufungurira imbwa ye kugira ngo ibarye, gusa biranga.
​Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yasanzwemo igipimo cy’urumogi cya 280, ari na ho bwashingiye bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe bugikomeje iperereza ku byaha akurikiranyweho.
​Mu kwiregura, Taikun Ndahiro yemeye ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025, icyakora avuga ko yatangiye urugendo rwo kurureka muri Mata 2026. Yasabye imbababazi z’igihe yamaze arukoresha, avuga ko yari azi ko ari icyaha.
​Uyu musore yagaragarije Urukiko ko kuva yatangira urugendo rwo kureka urumogi, yagowe n’uko DJ Lenzo babanaga yarunywaga ndetse akanaruzana mu rugo, bikamusunikira kongera kurukoresha.
​Ibi byatumye yigira inama yo gutandukana na DJ Lenzo, cyane ko ahamya ko nta kintu na kimwe yishyuraga mu rugo.
​Yagaragaje ko nyuma y’uko DJ Lenzo yanze kumuvira mu nzu, yasohoye ibintu bye asigamo igitanda, arangije atwika ibipapuro mu rwego rwo kumutera ubwoba kugira ngo akunde agende.

​Mu gihe yari muri ibyo, Taikun yavuze ko yatunguwe no kubona abapolisi babiri n’Umudaso umwe mu rugo iwe, bamusaba ko bamwambika amapingu





