Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Flavour, yatangaje impamvu bimugora kwiha umugore umwe gusa mu rukundo.
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo Nabania yavuze ko we yumva ari umuntu ugenewe kubaho mu buzima bwisanzuye kandi atari uwo kwiharirwa n’umugore umwe.

Yagize ati: “Ndi umuntu ukunda gusura no kumenya ibintu bishya. Ndi uw’isi yagutse n’ubuzima bwo mu muhanda. Hari abagabo bamenyera ubuzima bwo mu rugo bakaguma aho, ariko njye si uko meze. Turi abantu b’isi yagutse. Sinshobora gufungirwa ahantu hamwe.”
Flavour yasobanuye ko imiterere ye ituma atabasha kubaho mu buryo bumufunga ku mubano umwe gusa nk’uko bikorwa n’abandi bagabo bamwe.Uyu muhanzi afite abana batatu yabyaranye n’abagore babiri batandukanye, bombi bakaba barabaye ba Nyampinga b’ubwiza mu bihe bitandukanye.



