Umuraperi akaba n’umushoramari wo muri Afurika y’Epfo, Cassper Nyovest, aherutse kwisanga anengwa ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kutagira icyo avuga ku kibazo cy’abimukira badafite ibyangombwa kiri gukomeza guteza impaka muri icyo gihugu.
Cassper Nyovest yanditse ubutumwa ku rubuga X (rwahoze ari Twitter) agaragaza impungenge afite ku bibazo Afurika y’Epfo ihanganye na byo.Yagize ati: “Bavandimwe, ndasengera igihugu cyacu kugira ngo gikire ibikomere. Imana ihe umugisha kandi irinde abantu bagikomeje guha amahirwe igihugu no kurwanya ruswa, ubugizi bwa nabi n’urugomo. Afurika y’Epfo ifite ubushobozi bwinshi, ariko abayobozi bayo ntibitaye ku baturage. Umunsi umwe ibintu bizahinduka.”Nyuma y’ubu butumwa, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenze bavuga ko yirengagije kuvuga ku kibazo cy’abimukira badafite ibyangombwa.

Umwe mu bamusubije yagize ati: “Ntimushaka kuvuga ku bimukira badafite ibyangombwa kuko mutinya ko bamwe mu banyapolitiki batakongera kubatumira mu bikorwa byabo.”Undi we yabajije ati: “Kuki utavuga ku kibazo cy’abimukira badafite ibyangombwa kandi byinshi mu bibazo uvuze byarushijeho kwiyongera kubera cyo?”
Hari n’abavuze ko ibyamamare byo muri Afurika y’Epfo bitakigira ubutwari bwo gufata umwanya ku bibazo bireba abaturage nk’uko byakorwaga n’abahanzi bakomeye bo hambere.Mu gihe kunengwa byakomezaga kwiyongera, Cassper Nyovest yasubije umwe mu bamukurikira agaragaza ko atari ukubera ubwoba ahubwo ari ukubera uburyo yagiye afatwa igihe avuze ibitekerezo bye ku gihugu.
Yagize ati: “Sintinya kuvuga. Ahubwo nirinda kubivugaho kuko bamaze kunshyira ku rwego rw’umuntu utazi ibintu. Igihe cyose nanditse cyangwa mvuze ikintu ku gihugu cyanjye, bambwira guceceka kuko ntize amashuri. Hari n’abambwira ko ahubwo njye ari njye wari ukwiye gupfa aho kuba AKA. Ndetse no kuvuga ko nkunda igihugu cyanjye bavuga ko mba nkiri kwiyerekana gusa.”Aya magambo ya Cassper Nyovest yongeye gukurura impaka ku ruhare rw’ibyamamare mu gutanga ibitekerezo ku bibazo bikomeye bireba igihugu n’abaturage.



