25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Nyuma y’iminsi 5 akoranye indirimbo na Kivumbi King, Joshua Baraka yongeye guteguza indi nshya

spot_img

Umuhanzi Joshua Baraka ukomeje kuzamuka ku ruhando mpuzamahanga rw’umuziki, asa n’uwazanye uburyo bwe bwihariye mu miririmbire no mu myandikire y’indirimbo ze, ibintu bitangiye gukurura amatsiko y’abakunzi b’umuziki.

Nyuma y’iminsi itanu gusa hasohotse indirimbo yakoranye n’umuhanzi nyarwanda Kivumbi King”stallion“, Joshua Baraka yamaze guteguza indi ndirimbo nshya ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.Si ubwa mbere uyu muhanzi agaragaje umwihariko nk’uyu.

Joshua Baraka,Element Eleeeh Na Bien
Joshua Baraka niwe watangiye igitero cya mbere mu ndirimbo Ayayaah ya Element

Mu ndirimbo “Ayayaah” yakoranye na Element Eleeeh, ni we ufungura indirimbo aririmba atondeka imibare mu Cyongereza agira ati “One, two, three, four, five, six, seven, eight, nine, ten…”.No mu gace gato (snippet) k’indirimbo ye nshya yateguje, ishobora kwitwa “What Do I Know?”, Joshua Baraka yongeye kumvikana atangira mu buryo busa n’ubwo, agira ati “Two, three, four, five, six, seven…”.

Joshua Baraka
Imyandikire ya joshua Baraka yiganjemo imibare ikomeje kwibazwaho na benshi

Ibi byatumye bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki we batangira kubona ko gukoresha imibare mu ntangiriro z’indirimbo bishobora kuba biri mu biranga umwihariko we nk’umuhanzi. Nubwo atarabitangaza nk’ikimenyetso cye ku mugaragaro, kuba akomeje kubisubiramo mu ndirimbo zitandukanye byatangiye gukurura ibitekerezo byinshi.

Mu gihe indirimbo nshya ya Joshua Baraka itarashyirwa hanze, abakunzi be bakomeje kuyitegerezanya amatsiko, cyane cyane nyuma y’uko ibikorwa aherutse gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda byakiriwe neza n’abatari bake.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles