Nyuma y’igihe ibyamamare bitandukanye mu Rwanda bisohora indirimbo mu bwisanzure nta guhangana gukomeye kugaragara hagati yabyo, kuri uyu wa 5 Kamena 2026 abahanzi bazwi barenga batanu basohoye indirimbo ku munsi umwe.
Calvin Mbanda yashyize hanze indirimbo yitwa Dosa, yakozwe na Producer Loader. Kugeza ubu ni yo iri mu ndirimbo zasohotse kuri uyu munsi zimaze kurebwa cyane, aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 17 mu masaha ane gusa.

Nel Ngabo na we yasohoye indirimbo yitwa Masterpiece yakoranye na Elijah wo muri Uganda. Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi mu Rwanda no muri Uganda nyuma yo kuyiteguza kenshi. Kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 10 kuri YouTube.

Umuhanzi Amalon, umaze iminsi agaragaza imbaraga zidasanzwe mu muziki nyuma y’igihe yari amaze adakora cyane, yasohoye indirimbo yitwa Nyirabasare.

Iyi ndirimbo na yo yakiriwe neza, kuko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 8 mu masaha abiri gusa.Kuri uyu munsi kandi, umubyinnyi akaba n’umuhanzi Titi Brown yashyize hanze indirimbo”Urare”. Ni indirimbo ivuga ku muco nyarwanda, Abanyarwanda ndetse n’ubwiza bw’u Rwanda.
Nubwo hari hasohotse indirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda, umuhanzi Drama T wo mu Burundi ni umwe mu batunguye benshi. Indirimbo ye yitwa IHOLELE yahise ibasiga kure mu mibare y’abayirebye, aho imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 46 mu masaha ane gusa.
Ibi byose biri kuba mu muziki ntabwo bivuze ko hari ipiganwa hagati y’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, ahubwo ni ikimenyetso cy’uko abahanzi bakomeje gukora cyane. Ni ishusho igaragaza uburyo umuziki nyarwanda n’uw’akarere ukomeje kuzamuka no kugera ku rwego mpuzamahanga, nk’uko David Ponte yabigarutseho ubwo aheruka mu Rwanda mu birori byo gufungura Audiomack.



