29.9 C
Kigali
Monday, September 21, 2026

Umuraperi CDQ yavuze ko bigoye gutsinda mumuziki udafite agatsiko ubarizwamo

spot_img

Umuraperi w’icyamamare muri Nigeria, CDQ, yavuze ko inganda z’umuziki muri icyo gihugu zigenzurwa n’amatsinda akomeye ndetse n’udutsiko dufite ijambo rikomeye.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi wa internet JBrandy, wamamaye mu ndirimbo Nowo Soke yavuze ko bigoye cyane ku bahanzi batari mu matsinda cyangwa mu gatsiko runaka kugera ku ntsinzi mu muziki.

Yagize ati: “Inganda z’umuziki zamaze guhinduka umukino ushingiye ku kuba ugomba kuba uri mu itsinda, agatsiko cyangwa umuryango runaka kugira ngo ubone abagufasha gutera imbere.”Yakomeje avuga ko abahanzi bageze ku ntsinzi batarinze kwinjira muri ayo matsinda baba bafite amahirwe adasanzwe.

Umuraperi CDQ
CDQ “Yagize ati: “Inganda z’umuziki zamaze guhinduka umukino ushingiye ku kuba ugomba kuba uri mu itsinda, agatsiko cyangwa umuryango runaka kugira ngo ubone abagufasha gutera imbere.”

“Nibiba byarakunze ukagera ku ntsinzi mu muziki utarinze kwifatanya n’udutsiko cyangwa amatsinda afite ijambo rikomeye, uba ugomba gushimira Imana,” yavuze.CDQ yongeyeho ko kutagira aho ubarizwa bishobora gutuma umuhanzi atakaza amafaranga menshi adafite umusaruro abonamo.

Yagize ati: “Niba utari mu itsinda runaka, ushobora gushora amafaranga menshi mu muziki wawe ariko ntubone umusaruro ukwiriye.”Uyu muraperi yasabye abahanzi, abayobozi b’inzu zitunganya umuziki n’abandi bose bafite uruhare mu ruganda rw’umuziki guhindura uwo muco wo guhuza ibikorwa by’umuziki n’udutsiko cyangwa ibikorwa by’ubugande.

Irakoze FABRICE
Author: Irakoze FABRICE

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles