29.9 C
Kigali
Monday, September 21, 2026

Bar yo muri Miami yanze kwakira Beatriz Reis kubera imyambarire ye

spot_img

Uwahoze ari umwe mu bitabiriye ikiganiro cya televiziyo Big Brother Brazil, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yangiwe kwinjira muri bar yo mu mujyi wa Miami kubera imyambarire yari yambaye.

Beatriz Reis, warangije ku mwanya wa gatanu muri Big Brother Brazil ya 2024, yari yambaye ikanzu y’umukara ibonerana (transparent dress) yari yambariye hejuru ya bikini n’ikariso imeze nka thong ubwo yasuraga imwe muri bar zo muri Miami ku mugoroba wo ku wa 28 Gicurasi.

Uyu munyambuga nkoranyambaga w’imyaka 26 yavuze ko we n’inshuti ye ifotora izwi nka Eme bangiwe kwinjira muri iyo bar.“Mwaba mwari muzi ko hano hari ahantu henshi bafite amategeko agenga imyambarire (dress code), kandi ko bashobora kukwima kwinjira niba imyambaro yawe igaragaza umubiri cyane?”

Beatriz Reis
Beatriz Reis yatunguwe no kwangirwa kwinjira muri bar kubera uko yari yambaye

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Reis yagize ati:Yakomeje agira ati:“Jye na Eme twangiwe kwinjira kuko we yari yambaye tank top, naho njye nari nambaye ikanzu ibonerana cyane.”

Yabajije kandi ati:“Ni iki kibazo kirimo se? Turi ku mucanga!”Reis, usanzwe akunze kwibasirwa n’abamunenga kubera imyambarire ye, muri iyi minsi ari kwizihiriza isabukuru ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Amafoto yateje impaka yayafatiwe imbere ya The Villa Casa Casuarina at the Former Versace Mansion, imwe muri hoteli z’inyenyeri eshanu zizwi cyane muri Miami Beach.Ayo mafoto yayasangije abakurikira be ayaherekesha amagambo agira ati:“Ndimo kwishimira ubuzima muri Miami.”

Irakoze FABRICE
Author: Irakoze FABRICE

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles