25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Diamond Platnumz na Bruce Melodie bahuriye i Zanzibar nyuma y’intsinzi ya “Pom Pom”

spot_img

Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 2 Gashyantare 2026, umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, yakiriye mugenzi we w’umunyarwanda Bruce Melodie i Zanzibar, ikirwa giherereye mu Nyanja y’Abahinde, hafi y’uburasirazuba bwa Tanzania.

Uku guhura kw’abo bombi i Zanzibar kwabaye ishusho nziza y’ubucuti n’imikoranire igenda irushaho gukomera hagati y’aba bahanzi bombi.

Ni nyuma yo guhurira ku ndirimbo ‘Pom Pom’, yanaririmbyemo umuhanzi Joel Brown. Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, kuri Radiyo na Televiziyo zitandukanye zo mu karere. Ubu, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 5 ku rubuga rwa Youtube.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Diamond Platnumz na Bruce Melodie bari kumwe mu mwanya wuje ituze n’ibyishimo, bari kumwe kandi n’abandi barimo Romy Jons, bigaragara ko uku guhura, kwari kugamije kuganira no gusangira ibitekerezo byagutse ku rugendo rw’umuziki.

Ku ruhande rwa Bruce Melodie, uku kwakirwa i Zanzibar gufatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko umuziki nyarwanda ukomeje kwinjira ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho Diamond Platnumz afatwa nk’umwe mu nkingi zikomeye z’iterambere ry’umuziki w’iki gihe.

Si ubwa mbere Bruce Melodie ahurira n’abahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda, ariko guhura na Diamond Platnumz mu buryo bweruye nk’ubu, nyuma y’indirimbo bahuriyeho, byongeye gushimangira icyizere cy’abakunzi b’umuziki ko hashobora kuba hari indi mishinga mishya iri gutegurwa mu ibanga.

Nubwo nta byinshi byatangajwe ku mugaragaro ku byaganiriweho muri iri joro ryabereye i Zanzibar, benshi mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bemeza ko iyi mihurire ishobora kuba intangiriro y’indi mikoranire mishya izahuza u Rwanda na Tanzania mu muziki.

Ihuriro rya Diamond Platnumz na Bruce Melodie rikomeje gufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza kuzamura izina ry’umuziki wo muri aka karere ku ruhando mpuzamahanga. Ndetse, ryakuyeho amakuru yari amaze iminsi asakaye avuga ko Diamond yanze guhura na Bruce Melodie.

Bruce Melodie azava i Zanzibar agaruka i Kigali, aho agomba gutangira gutegura urugendo azagirira mu gihugu cya Uganda, agamije gukomeza kumenyekanisha indirimbo “Pom Pom” yakoranye na Diamond Platnumz ndetse na Joel Brown wo muri Nigeria.

Ni ubwa mbere Bruce Melodie akoranye indirimbo na Diamond. Ariko si ubwa mbere Diamond akoranye indirimbo n’umuhanzi nyarwanda, kuko yakoranye ‘Why’ na Diamond, anakorana na ‘Sinakwibagiwe’ na Mico The Best ukora injyana ya Afrobeat.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles