Umukinnyi wa filime n’umunyarwenya w’inararibonye wo muri Nigeria, Okiki Adesina, uzwi cyane ku izina rya Janmole, yitabye Imana.Amakuru avuga ko uyu mukinnyi yaguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabaye ku wa Mbere.
Icyakora, umuyobozi w’abahanzi bakora sinema muri Nigeria no muri TAMPAN (Theatre Arts and Motion Pictures Practitioners Association of Nigeria), Bolaji Amusan, ni we watangaje aya makuru ababaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa Kabiri.

Yagize ati:“Imyuka ya mugenzi wacu Adesina Okiki Janmole, witabye Imana azize impanuka, iruhukire mu mahoro. Imana ihe imbaraga n’ihumure umuryango we, inshuti n’abagenzi be kugira ngo bahangane n’iri shyano rikomeye. Tuzamukumbura cyane. Amen.”
Bivugwa kandi ko Okiki Adesina yitabye Imana nyuma y’imyaka igera kuri ine yararokotse impanuka y’inkongi y’umuriro yabereye ku muhanda wa Lagos Ibadan Expressway.



