Nasty C na Tellaman bongeye guhurira mu ndirimbo yabo nshya bise “Big Timing”, aho bahurije hamwe injyana ya R&B na hip-hop, bakagaragaza ubucuti bwabo n’uburyo bishimira intambwe bagezeho mu buzima.Iyi ndirimbo “Big Timing” ihuza amajwi meza ya R&B n’imirongo ya hip-hop yuzuyemo icyizere, igaragaza chimie ikomeye hagati y’aba bahanzi bombi.
Iyi track ifite umudiho utuje ariko wuzuye “luxury vibe”, ikibanda ku nsanganyamatsiko zo gutsinda, gukura mu buzima, no gutera intambwe ishimishije (level up).Aba bahanzi ni inshuti magara kandi bamaze igihe bakorana imishinga itandukanye, ariko ubu bari mu rugendo rwo gukora album yabo ya mbere ihuriweho. Iyi album ifatwa nk’igihe gikomeye cyane ku mpande zombi n’abafana babo.
Tellaman yasobanuye ati:“Twagerageje guhuza isi ebyiri zitandukanye mu buryo bumwe. Njye ndi ku ruhande rwa kuririmba (R&B), Junior we ari ku ruhande rwa hip-hop. Turimo kugerageza kubihuza kugira ngo duha abafana ibintu byiza. Hazabamo indirimbo ziririmbwa cyane n’izifite imbaraga (slappers), ariko byose bizaba bigizwe n’umuziki wuzuye injyana nziza kandi yoroshye kumva.”

Mbere y’uko album isohoka, Nasty C na Tellaman basohoye iyi ndirimbo “Big Timing”, ivuga ku kugera ku ntsinzi ari kumwe n’inshuti zawe mwatangiranye urugendo.Iyi ndirimbo iri no kuri deluxe version ya album ya Nasty C yitwa “Free”.
Nasty C yagize ati:“Iyo waba icyamamare, ukaba umukire cyangwa ugeze ku ntsinzi, ugomba kubigeraho uri kumwe n’abantu mwatangiranye urugendo. Ni byo iyi ndirimbo ivuga. Ni ukwishimira abantu bagumanye nawe mu rugendo, bakakorana nawe akazi katoroshye, none mukaba mwese mwarageze ahantu heza.”
Album yabo ihuriweho yiswe “T’s and C’s apply”. Nasty C yari yarakoranye mbere na Lekaa Beats ku ndirimbo “Confuse The Enemy (Reloded)”.Yongeyeho ati:“Iyi album ifite insanganyamatsiko ikomeye, kandi igihe uzayumva uzanyura mu rugendo rwuzuye. Ni album yo gutega amatwi kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma nta gusimbuka.”
Nasty C na Tellaman bakoranye n’abaproducer batandukanye kuri iyi album, ndetse na bo ubwabo bakoze kuri zimwe mu ndirimbo.Ati:“Twakoze production ku ndirimbo zimwe, kandi twabonye n’abandi bantu bo hanze ya Afurika y’Epfo badufashije gukora izindi ndirimbo nziza.”
Uyu mushinga uzasohokera kuri label ya Nasty C yitwa Tall Racks, ubu ikora nk’urubuga rwo gukwirakwiza umuziki (distribution platform) rufasha abahanzi kugenzura imirimo yabo, amakuru ya muzika yabo (metadata) ndetse n’amafaranga binjiza.
Gukora nk’abahanzi bigenga (independent artists) byabafashije kwiga byinshi no kugenzura neza umwuga wabo, bavuga ko ubu buryo bwigenga bufite inyungu nyinshi mu gihe cy’uyu muziki wa none.Nasty C yagize ati:“Kuba umuhanzi wigenga bifite ibyiza n’ibibi. Bigutera kwiga byinshi kuko uba ugomba kwikorera byinshi wenyine, ariko nanone bigutera kumva ko ugenzura neza umwuga wawe.”
Album “T’s and C’s apply” biteganyijwe ko izaba igizwe n’indirimbo zigera kuri 14, ariko zose hamwe zikagera ku 17 mu buryo bwagutse. Aba bahanzi bateganya gutangira gusohora indirimbo (singles) muri Kamena 2026, maze album yose igasohoka muri Nyakanga 2026.
Tellaman yavuze ati:“Ibi ni ibintu abafana bacu bategereje kuva kera. Ntabwo byari bikwiye gusohora album ngufi y’indirimbo 7 cyangwa 8 gusa. Tugomba guha abafana ibirenzeho kugira ngo bishime.”Nasty C na Tellaman bavuze ko badashaka gutegeka abafana babo uko bakwiriye kwakira umuziki wabo. Ahubwo bashyizeho umutima wabo mu bihangano, bakora ibishoboka byose kugira ngo bihaze abakunzi babo.
Basoje bavuga ko:“Twashyizemo umutima wacu wose, dukora uko dushoboye kugira ngo turusheho guhanga. Turabishyize hanze twizeye ko abantu bazabyishimira.”



