28.2 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

UWORIZAGWIRA Florien uzwi nka “Yampano” yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro

spot_img

Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano yamaze kugezwa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho agiye kuburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nyuma y’aho hari hashize iminsi Yampano atawe muri yombi, ibintu byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ku itariki ya 2 Kamena 2026, ni bwo yagejejwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa ry’agateganyo cyangwa se kurekurwa by’agateganyo.

Yampano
Uworizagwira Florien yagaragaye mu rukiko mu gitondo yambaye umupira w’imbeho, ingofero yari imupfutse ku mutwe ndetse ikanamupfuka no mu maso.

Uworizagwira Florien yagaragaye mu rukiko mu gitondo yambaye umupira w’imbeho, ingofero yari imupfutse ku mutwe ndetse ikanamupfuka no mu maso. Yari yambaye n’umupira w’imbere n’ipantaro y’ubururu. Yazanywe hamwe n’abandi bantu nabo bari baje kuburanishwa, mu gihe hari abanyamakuru benshi ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu.Igitangaje ni uko nta bahanzi bigaragaje ku rukiko.

Ibyaha Yampano akurikiranyweho birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icyaha cyo gufungira umuntu binyuranyije n’amategeko.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles