Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yatangaje ko yongereye ku buryo bugaragara amafaranga azahabwa amakipe azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, aho amafaranga yose azatangwa ageze kuri miliyoni 871 z’Amadolari ya Amerika. Ni inshuro ya mbere iri rushanwa rizatanga amafaranga menshi bene aka kageni mu mateka yaryo.
Ibi byatangajwe mu nama ya 36 y’Inama Nkuru ya FIFA yabereye mu Vancouver, mu gihe imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ikomeje gufata intera. FIFA yavuze ko yiyemeje gukomeza guteza imbere amarushanwa yayo no kongera inyungu z’amakipe ayitabira.
Mu rwego rwo gufasha amakipe azitabira iri rushanwa, amafaranga ahabwa buri gihugu yo kwitegura irushanwa yazamuwe ava kuri miliyoni 1,5 z’Amadolari yatanzwe mu Gikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, agera kuri miliyoni 2,5 z’Amadolari.
Si ibyo gusa, kuko amafaranga ahabwa amakipe yabonye itike yo kwitabira irushanwa na yo yazamuwe ava kuri miliyoni 9 z’Amadolari agera kuri miliyoni 10 z’Amadolari. Ibi bivuze ko buri kipe izitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 izahita ibona nibura miliyoni 12,5 z’Amadolari, mbere y’uko hongerwaho andi mafaranga ajyanye n’urwego izageraho mu irushanwa.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizandika amateka mashya kuko kizaba ari cyo cya mbere kizitabirwa n’amakipe 48, avuye kuri 32 yari asanzwe akina iri rushanwa. Kwiyongera kw’amakipe byatumye n’amahirwe yo kubona itike yiyongera ku bihugu byinshi byo ku migabane itandukanye.
Mu makipe yamaze kubona itike yo kuzitabira iri rushanwa ku nshuro ya mbere harimo ibihugu bya Cape Verde, Curaçao, Jordan na Uzbekistan. Ibi byerekana uburyo kwagura umubare w’amakipe byafunguye amahirwe mashya ku bihugu bitari bisanzwe bibasha kugera kuri iri rushanwa rikomeye kurusha ayandi ku Isi.
FIFA yanatangaje ko yashyize ku ruhande andi mafaranga arenga miliyoni 16 z’Amadolari azakoreshwa mu kwishyura ibijyanye n’ingendo z’intumwa z’amakipe, ndetse no gufasha mu matike y’abafana bazajya bayashyigikira. Ibyo byatumye amafaranga yose azahabwa amakipe yitabiriye agera kuri miliyoni 871 z’Amadolari.
Mbere y’ibi, mu Ukuboza 2025, FIFA yari yemeje ko amafaranga y’ibihembo by’Igikombe cy’Isi cya 2026 azagera kuri miliyoni 727 z’Amadolari, avuye kuri miliyoni 440 z’Amadolari yatanzwe mu Gikombe cy’Isi cya 2022. Iri zamuka rigaragaza uburyo iri rushanwa rikomeje kuba isoko rikomeye ry’amafaranga mu rwego rw’umupira w’amaguru ku Isi.
Ku ruhande rw’imari, FIFA yakomeje kwerekana ubukungu buhamye. Mu mwaka wa 2025, yinjije miliyari 2,66 z’Amadolari, amafaranga menshi aturuka ku burenganzira bwo gutangaza imikino kuri televiziyo, amasezerano y’ubucuruzi ndetse n’andi masoko yinjiza amafaranga. Umutungo wayo wose wageze kuri miliyari 9,48 z’Amadolari, uzamuka ku kigero cya 54% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Iri zamuka ry’amafaranga rizafasha amakipe menshi kwitegura neza Igikombe cy’Isi cya 2026, mu gihe FIFA ikomeje gushyira imbaraga mu gutuma iri rushanwa rirushaho kuba rinini kandi ryunguka ku rwego mpuzamahanga.



