25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube.

spot_img

Tuma Basa, umwe mu banyempano bafite inkomoko mu Rwanda bageze kure mu ruganda rw’umuziki ku isi, yasezeye ku mirimo ye muri YouTube nyuma y’imyaka umunani ayikoramo, aho yari amaze kuba umwe mu bayobozi b’ingenzi mu guteza imbere umuziki n’umuco by’abirabura ku rwego mpuzamahanga.

Ibi yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yatangaje ko agiye gutangira indi ntambwe nshya mu mwuga we, ashimira byimazeyo abo bakoranye mu gihe cyose yamaze muri iki kigo.

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka umunani myiza maze muri YouTube, ngiye gutera intambwe nshya nizeye, ninjira mu kindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye… Murakoze cyane…”

Mu butumwa bwe, Tuma Basa yashimiye abahanzi, abatunganya muzika, abayobozi n’abakunzi ba YouTube, avuga ko bagize uruhare rukomeye mu gutuma urugendo rwe ruba urw’intsinzi.

Tuma Basa yinjiye muri YouTube mu 2018, atangira ayobora ishami rya ‘Urban Music’, mbere yo kuzamurwa agirwa Umuyobozi wa ‘Black Music & Culture’.

Gufasha abahanzi n’ibigo by’umuziki gukoresha neza ibikoresho bibafasha kwegera abakunzi babo

Ubuyobozi bwe bwagize uruhare mu guhindura uburyo umuziki w’abirabura uhabwa agaciro ku isi, ndetse unarushaho kugera ku bantu benshi binyuze ku ikoranabuhanga.

Mbere yo kujya muri YouTube, Tuma Basa yari yarubatse izina rikomeye muri Spotify, aho yari ashinzwe ibikorwa bya Hip Hop ku rwego mpuzamahanga.

Ni umwe mu bagize uruhare mu guteza imbere playlists zikomeye zirimo RapCaviar, imwe mu zikunzwe cyane ku isi.

Yanakoze mu bigo bikomeye nka BET na MTV, ndetse anakorana na Sean Combs mu gutangiza REVOLT, aho yabaye Vice Perezida ushinzwe muzika.

Nubwo akunze kugaragara nk’umwe mu bayobozi bakomeye b’Abanyamerika mu muziki, Tuma Basa (amazina ye nyakuri ni Tumaine Basaninyenzi) afite inkomoko ikomeye mu Rwanda.

Yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akurira mu bihugu bitandukanye birimo Zimbabwe, mbere yo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakomereje amasomo muri Kaminuza ya Iowa.

Ni naho yatangiriye gukunda umuziki wa Hip Hop, aza kuwugira umwuga umugeza ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo atatangaje aho agiye gukomereza, amagambo ye agaragaza ko agiye gutangira indi ntera nshya ishobora kongera kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki ku isi.

Isezera rye risize amateka akomeye muri YouTube, cyane cyane mu kuzamura no guha ijambo umuziki n’umuco by’abirabura.

Ku Rwanda, ni ishema rikomeye kubona umwe mu bana barwo ageze kuri uru rwego, akaba akomeje kwandika amateka mu muziki mpuzamahanga.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles