25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Umunyamideri Turahirwa Moses Urukiko Rwanzuye ko Agomba gufungwa imyaka itatu

spot_img

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw byakatiwe umunyamideli Turahirwa Moses.

Urukiko rwashimangiye ko umunyamideli Turahirwa Moses agomba gufungwa imyaka 3 akanatanga ihazabu ya miliyoni 2 Frw nk’uko yabikatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Ni nyuma y’uko yari yatanze ubujuririre Ku icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwari rwafashe muri 2024 rwamuhamije ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano, akaba yarasabaga ko yahabwa igihano gisubitswe kuko yatangiye gahunda yo kwikosora no kugororwa.

Yatangaje ko inshuro nyinshi yakoresheje ibi biyobyabwenge atari ari mu Rwanda aho yari mu mahanga mu bihugu babyemera nko mu Butaliyani na Kenya.

Ku bijyanye n’icyaha cy’inyandiko mpimbano, Turahirwa yavuze bishingiye ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga atari uguhindura inyandiko zemewe n’amategeko.

Yavuzeko yahinduye ifoto ya pasiporo ye akoresheje porogaramu zihindura amafoto, akuramo amakuru arimo itariki y’amavuko, nimero ya pasiporo n’ahagaragaza igitsina cya nyirayo.

Iyo foto yahinduwe ni yo yaje gushyirwa kuri Instagram iriho amagambo agaragaza ko yahinduye igitsina kuri ibyo byangombwa.Yagaragaje ko iyo foto yari yahinduriwe ku mbuga nkoranyambaga gusa kandi ko nta handi yigeze ikoreshwa nk’icyangombwa agashimangira ko ibyo yakoze bidakwiye gufatwa nko guhimba inyandiko.

Tariki ya 30 Werurwe 2026 ni bwo yasomewe icyemezo ku bujurire bwe maze Urukiko Rukuru rwa Kigali rushimangira igihano yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

Umwanzuro w’ urukiko ugaragaza ko Turahirwa Moses agomba gufungwa imyaka itatu yiyongera ku kindi cy’umwaka umwe asanzwe arimo kurangiza, na cyo yakatiwe mu rubanza rwari rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge aho cyo kizarangira muri Mata 2026.

Umwanzuro w’ urukiko ugaragaza ko Turahirwa Moses agomba gufungwa imyaka itatu.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles