28.2 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

RURA yazamuye ibiciro bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda

spot_img

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku 2,303 Frw ivuye ku 1,989 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yashyizwe kuri 2,205 Frw ivuye ku 1,948 Frw.

Ibi biciro bizatangira gukurikizwa guhera ku wa 4 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00), hashingiwe ku mpinduka ziri ku isoko mpuzamahanga rya peteroli n’ingamba Leta yafashe mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro.

Hashingiwe kuri iri zamuka, hanavuguruwe ibiciro fatizo by’ingendo rusange. Mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59.28 Frw ku kilometero, mu gihe mu Ntara azajya yishyura 41.58 Frw ku kilometero. Ibi biciro by’ingendo bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 6 Mata 2026.

RURA yasabye Abaturarwanda guteganya neza ingendo zabo, gukoresha imodoka rusange no kwirinda ingendo zitari ngombwa hagamijwe kugabanya ikoreshwa rya peteroli.

Iri zamuka ry’ibiciro rishobora no kugira ingaruka ku biciro by’ibindi bicuruzwa bitewe n’izamuka ry’ikiguzi cy’ubwikorezi.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles