Kim Kardashian na Lewis Hamilton wamamaye muri Formula 1 bagaragaye basohokanye i Tokyo mu murwa Mukuru w’u Buyapani, nyuma y’igihe kirekire bimaze bivugwa ko bari mu munyenga w’urukundo.

Amashusho yabo yasakajwe kuri X n’umwe mu bababonye. Abagaragaza mu muhanda wa kaburimbo uherereye muri uyu mujyi.
Aba bombi bagiriye ibiruhuko i Tokyo nyuma y’uko Lewis Hamilton aherutse gusiganwa mu Bushinwa atsindira umwanya wa gatatu muri ‘Chinese Grand Prix’ bya 2026
Aha yari yasiganwe akoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Ferrari. Ikindi ni uko, mu mpera z’icyumweru gitaha, azitabira andi masiganwa azabera mu Buyapani.
Ku rundi ruhandwe, Kim Kardashian na we ahora mu kazi kenshi cyane by’umwihariko mu bikorwa bye by’ubushabitsi dore ko afite inzu y’imideri yitwa ‘Skims’. Akora ibiganiro kuri televiziyo, akita ku bana be ndetse akanabifatanya no kwiga amategeko.
Ubu si ubwa mbere aba bombi bafashe umwanya bakawuharira ibiruhuko bahuriramo. Mu ntangiriro za Werurwe y’uyu mwaka, basohokeye muri Leta ya Arizona

Bigeze no kumererwa neza n’umubano wabo bafata indege berekeza mu Bwami bw’u Bwongereza no muri Amerika i Aspen muri Colorado.



