25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Ikipe ya Al Hilal SC ikina muri Shampiyona y’u Rwanda yaraye isezerewe na RS Berkane yo muri Maroc muri CAF Champions League

spot_img

Ni umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Werurwe 2026 aho aya makipe yashakaga itike yo kujya muri 1/2 cy’amakipe yabaye aya mbere iwabo muri Afurika

Wari umukino w’ishiraniro aho amakipe yombi yakinaga ashaka kwinjiza cyane ku ruhande rwa RS Berkane kuko yari yinjijwe igitego mu mukino wabanje yari yakiyemo Al Hilal SC bombachas gutuma ikora ibishoboka ikinjiza byinshi

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa nubwo cyaranzwe no kugera hafi y’amazamu ku mpande zombi bikaba iby’ubusa.

Uyu mukino wari wifashishijwe mo ikoranabuhanga rikomeye rya VAR rifasha mu kureba no gutahura amakosa mu mukino waje kugaragara mo ikosa ryatanze Penalite

ku munota ushyira uwa 60 nyuma y’amakosa yari akozwe n’abasore ba Al Hilal cyakora RS Berkane amahirwe yayo ntiyayabyaza umusaruro

Iyi penalite yatanzwe nyuma yo kwifashisha VAR bikigaragara ko habayeho ikosa ryakozwe n’abakinnyi ba Al Hilal SC ariko umuzamu wayo akitwara neza agakuramo iyi penalite yari itegerejweho guhindura byinshi muri uyu mukino

AFRIZUM OFFERS

Uyu mukino wahuje RS Berkane na Al Hilal SC wari uryoheye amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru, waje kurangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa mu minota 90 isanzwe y’umukino

Gusa ikipe ya RS Berkane iza kwitwara neza mu minota y’inyongera kuko ku munota wa 4 w’inyongera yahise ibona igitego cyatsinzwe na Mounir Chouiar

Igitego kimwe cya RS Berkane cyahise gituma igira igiteranyo cy’ ibitego 2 kuri 1 cya Al Hilal SC iba imwe mu makipe ane azakina imikino ya 1/2 cyo gushaka amakipe azakina umukino wa nyuma wa CAF Champions league

Al Hilal SC yakinaga uyu mukino n’ishyaka ryinshi kuko yashakaga kusubira mu mateka ifite igakina 1/2 ku nshuro ya Kabiri nubwo bitagezweho.

AFRIZUM OFFERSCheckout

Aya makipe yashakaga itike yo kujya muri 1/2 cy’amakipe yabaye aya mbere iwabo muri Afurika

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles