Abahanzi b’ibyamamare mu njyana ya Afrobeat, Tiwa Savage na Seyi Shay, bongeye kwiyunga burundu nyuma y’imyaka igera kuri itanu bari bamaze bafitanye amakimbirane.Ibi bibaye hashize amezi atandatu Seyi Shay atangaje, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, ko yiteguye kongera kugirana amahoro na Tiwa Savage.

Ikinyamakuru Daily Post cyibukije ko aya makimbirane yabo yatangiye kumenyekana cyane mu 2021, ubwo aba bombi bagiranaga impaka zikomeye mu ruhame, bari muri salon yo mu mujyi wa Lagos.Nk’uko Tiwa Savage yigeze kubisobanura, amakimbirane yabo yaturutse ku ndirimbo yamwibasiraga (diss track), ndetse n’ibirego byavugaga ko yaba yaragerageje kubuza amahirwe abandi bahanzikazi.
Gusa, muri video iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yasohotse ku wa Kane, aba bahanzi bombi bagaragaye bahoberana, ibintu byakoze ku mitima y’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.Ibi byabereye mu gitaramo gikomeye cyo gusoza amasomo cyiswe Berklee in Nigeria Class of 2026 Graduation Concert, cyabereye i Lagos.



