DJ Spinny, umwe mu ba-DJ bakomeye muri Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda, yavuze ko yishimira cyane kuba Umunyarwanda nyuma yo kwitabira Umuganda ku nshuro ye ya mbere.
Uyu muhanzi ukomeje kugirira ibikorwa bitandukanye mu Rwanda yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, aho yitabiriye ibikorwa by’Umuganda avuga ko byamukoze ku mutima kubera umwihariko wawo mu Rwanda.
DJ Spinny yavuze ko nubwo akorera umuziki mu mahanga, kubona Umuganda bikorwa n’abaturage bituma arushaho kumva akamaro ko kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye.
Nyuma y’iki gikorwa, DJ Spinny yanatanze inkunga ya miliyoni 3 Frw ku matsinda y’abatishoboye yo mu Kicukiro binyuze mu muryango wita ku iterambere ry’abaturage, Joint Action Development Forum, mu rwego rwo gufasha ibikorwa bibateza imbere.
Uretse ibyo, DJ Spinny n’itsinda rye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bunamira inzirakarengane zihashyinguye, banagira umwanya wo kuzirikana amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Ibi bikorwa byose bibaye mu gihe ari mu myiteguro y’igitaramo cye yise “Spinny & Friends” kizabera ku kibuga cya Cricket i Gahanga ku wa 18-19 Nyakanga 2026, aho azaba yatumiye abahanzi n’aba-DJ batandukanye barimo na Kabza De Small wo muri Afurika y’Epfo.






DJ Spinny yavuze ko uru rugendo rwe mu Rwanda rumwongerera ishema n’icyizere cyo gukomeza guteza imbere umuziki no kugaragaza isura nziza y’igihugu akomokamo.



