Davido, yongeye kuvugisha benshi mu bakunzi b’umuziki ku Isi nyuma yo gutangaza ko yamaze gufata icyemezo gikomeye mu rugendo rwe rwa muzika
Yavuzeko agiye kureka kwiruka inyuma y’ibihembo bya Grammy Awards, bifatwa nk’ibikomeye kandi byifuzwa na benshi mu bahanzi ku rwego mpuzamahanga
Davido yavugiye ibi mukiganiro yagiranye na Eddie Kadi mu kiganiro kizwi nka Official UK Afrobeats Chart Show, aho yatangaje Ibi mu buryo burambuye agaragaza impamvu zamuteye gufata iki cyemezo ndetse n’icyerekezo gishya ashaka guha umuziki we.
Uyumuhanzi womuri Nigeria yavuzeko urugendorwe rurerure rwuzuyemo intsinzi
Davido ni umwe mu bahanzi beza Afurika ifite bashoboye kwandika amateka akomeye mu muziki w’Isi, cyane cyane mu njyana ya Afrobeats.
Amaze imyaka irenga icumi akora muziki, uyu muhanzi yakoze cyane agaragaza ubuhanga buhanitse, gukorana n’ibyamamare bigiye bitandukanye byo ku rwego mpuzamahanga, muri iyimyaka irenga icumi yagiye akora ibitaramo bikomeye byitabiriwe cyane n’ abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye ku isi .
Davido yishimira intambwe ikomeye amaze gutera murugendorwe rwa music. amaze kugera ku bintu byinshi bituma atagikeneye gushyira imbaraga nyinshi mu guhatanira ibihembo bya Grammy.
Agaragazako kuba yarabashije guhatana muri ibi bihembo inshuro nyinshi, ari kimwe mu byamuhesheje icyizere ko urugendo rwe rwageze ku rwego rwiza rwifuzwa naburi munyamiziki ese
Yagize ati:
“Maze kugera kuri byinshi mu buzima bwanjye bwa muzika. Nataramiye mu bice byose by’Isi, nuzuza za arena zikomeye, kandi nanabashije guhatanira ibihembo bya Grammy inshuro eshatu zikurikirana. Ibi byose ni ibintu bitoroshye kugeraho.”
Byagaragaje ko Davido atavuga ibi nk’ufite amarangamutima y’akanya gato, ahubwo ari icyemezo gishingiye ku bunararibonye n’ibyo amaze kugeraho mu mwuga we.
Kimwe mu byashimishije benshi ni uburyo Davido yavuze mu buryo bweruye ko atagishishikajwe no gushimwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Mu mateka y’umuziki, abahanzi benshi bakomeje gushyira imbere kugera ku isoko ry’i Burayi na Amerika, kuko ari ho hari amahirwe menshi yo kumenyekana no kubona ibihembo bikomeye.

Ariko Davido we yavuze ko igihe kigeze ngo yisubireho, agashyira imbaraga ku muziki we bwite nk’Umunyafurika. Ibi bivuze ko ashaka gukora umuziki ufite umwimerere, ugaragaza Afurika mu buryo bwuzuye aho kugerageza kwihuza cyane nogukora umuziki wo mu Burengerazuba bwi isi.
Yagize Ari “Singishishikajwe no gushimwa n’abo mu Burengerazuba. Ubu ndifuza gukora umuziki wanjye bwite, umuziki ugaragaza uwo ndi we nk’Umunyafurika.”
Irijambo rya Davido ryatumye benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wa Afurika batangira kubona ko hari impinduka nini iri kuba, aho abahanzi batangiye kwiyizera no guha agaciro umwihariko w’umuco wabo.
Afrobeats ikomeje kuzamuka

Abahanzi benshi bo muri Afurika barimo kugenda bagera kure, bagakorana n’abahanzi mpuzamahanga ndetse bagahabwa ibihembo bikomeye.
Hari benshi bashobora kumva ko kugira ngo bagere ku rwego rwo hejuru bagomba kwigana uburyo bwo gukora umuziki bw’i Burayi cyangwa Amerika.
Nyuma y’aya magambo ya Davido, abakunzi b’umuziki ku mbuga nkoranyambaga batangiye gutanga ibitekerezo bitandukanye. Hari abamushyigikiye bavuga ko ari icyemezo cyiza cyo gushyira imbere Afurika n’umuco wabo.
Abandi bo bagaragaje impungenge, bavuga ko ibihembo nka Grammy bikomeza kuba ingenzi mu kumenyekanisha abahanzi ku rwego rw’Isi, bityo kutabyitaho bishobora kugabanya amahirwe yo gukomeza kwagura isoko.
Nubwo hari ibitekerezo bitandukanye, ikigaragara ni uko Davido afite icyizere ku cyerekezo cye gishya kandi yiteguye kugikurikiza.
Davido yavuze ko umuziki azakora mu minsi iri imbere uzaba wuzuyemo umwimerere we nk’Umunyafurika. Ibi bishobora gusobanura ko azagaruka ku njyana gakondo, amagambo agaragaza ubuzima bwa Afurika, ndetse n’imiririmbire irimo umwihariko w’aho akomoka.

Ibi bishobora no kuzana impinduka mu buryo ategura ibitaramo bye, aho ashobora kurushaho gushyira imbere umuco nyafurika mu buryo bugaragara.



