29.9 C
Kigali
Monday, September 21, 2026

Ntwari Fiacre Umuzamu w’ ikipe y’igihigu Amavubi Agiye Kubagwa

spot_img

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ukinira Kaizer Chiefs yomuri Afurika y’Epfo, Ntwari Fiacre, agiye kubagwa kubera ikibazo cy’uburwayi bw’udusabo tw’indurwe Yaramaranye iminsi bikaba byamuviriyemo kongera kubagwa.

Ntwari Fiacre umunyezamu w’ Amavubi yaherukaga kubagwa urutugu kuwa 11 ugushyingo mumwaka ushize. yarakize ndetse atangira kujya agaragara mu bakinnyi ikipe ye izajya yifashisha ku mikino imwe n’imwe, gusa yari ataragirirwa amahirwe yo kujya mu kibuga.

Ntwari Fiacre akaba yari mubakinnyi beza Umutoza Stephen Constantine yaribuzifashishe mu mikino ya FIFA Series, gusa ku munota wa nyuma ntabwo yabonetse kubera uburwayi asimbuzwa Kwizera Olivier nawe witwara Neza mukibuga.

Uyu munyezamu usanzwe ari nimero ya mbere mu ikipe y’igihugu akaba afite ikibazo cy’Udusabo tw’Indurwe aho yanamaze kubagwa akazamara hanze y’ikibuga ibyumweru bitatu

Iki kibazo cyatangiye kugaragara buhoro buhoro, aho uyu munyezamu yumvaga ububabare mu nda ,cyane cyane mu gihe cy’imyitozo cyangwa mu mikino irimo imbaraga nyinshi.

Nubwo yabanje kugerageza gukomeza akazi ke, uburibwe bwaje kwiyongera ku buryo byasabye ko abaganga b’inzobere bamukorera isuzuma ryimbitse

Nyuma yo gusuzumwa neza, abaganga bemeje ko akeneye kubagwa kugira ngo ikibazo gikemuke atazongera guhura n’ingaruka zikomeye zishobora no guhagarika burundu umwuga we.

Ibi byatumye hafatwa icyemezo cyo kumujyana kubagwa byihuse, igikorwa cyakozwe neza kandi kigenda uko byari byitezwe.

Abaganga batangaje ko azamara hanze y’ikibuga byibura ibyumweru bitatu, mu rwego rwo guha umubiri we umwanya uhagije wo kongera gukomera no kwirinda ko ikibazo cyagaruka.

Igihe azaba ari mu kiruhuko, azakurikiranwa n’abaganga ndetse n’abatoza b’imyitozo ngororamubiri bazamufasha gukora imyitozo yoroheje igamije kumusubiza ku rwego rwiza buhoro buhoro.

Iyi myitozo izajya ikorwa mu byiciro, aho azatangira akora imyitozo itamushyira ku gitutu nyuma akazagenda yongera imbaraga uko umubiri we ugenda wiyubaka

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles