Mu gitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Huye, umuhanzi Bizimana Amani uzwi nka Amalon yagaragaje ko atakiri umwe mu bahanzi bari kuzamuka gusa, ahubwo ko amaze kuba umwe mu bafite igikundiro gikomeye mu muziki nyarwanda.

Ku wa 20 Kamena 2026, Stade ya Kaminuza y’u Rwanda yari yuzuyemo abakunzi b’umuziki baturutse hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo. Nubwo abahanzi benshi bari bategerejwe kuri uru rubyiniro, Amalon ni umwe mu bakurikiwe cyane ndetse banamugaragariza urukundo rudasanzwe.
Ubwo yageraga ku rubyiniro, urusaku rw’abafana rwahise rwumvikana impande zose za stade. Abakobwa benshi bagaragaje ibyishimo bidasanzwe bamubona, ibintu byatumye bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo bavuga ko ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu rubyiruko rw’iki gihe.
Yatangiye igitaramo cye aririmba zimwe mu ndirimbo zamugize icyamamare zirimo “Derila”, “Ntakibazo” na “N’Imana”, aho abafana benshi bamuririmbaga buri jambo kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo. Uko yakomezaga kuririmba ni ko ibyishimo byarushagaho kwiyongera mu bitabiriye iki gitaramo.
Amalon yagaragaje ubuhanga ku rubyiniro, imyitwarire y’umwuga ndetse n’icyizere gikomeye mu mikorere ye, ibintu bikomeje kumutandukanya na bamwe mu rungano rwe mu muziki nyarwanda.
Uyu muhanzi yinjiye muri gahunda y’ibi bitaramo nyuma y’uko Kevin Kade avuyemo kubera ibibazo by’ubuzima. Icyakora kuba yarahawe umwanya ku munota wa nyuma ntibyabujije ko yigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite ubushobozi bwo kwishimirwa n’imbaga y’abafana benshi.
Abari muri stade bagaragaje ko indirimbo nka “Impanga” na “Impunzi” ziri mu zikomeje gukundwa cyane, aho bamwe bagaragaye baziririmbana na we ndetse abandi bafata amashusho yo gusangiza inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gihe MTN Iwacu Muzika Festival ikomeje urugendo rwayo mu gihugu hose, Amalon akomeje kugaragara nk’umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza heza ndetse bakomeje gukurura abakunzi b’umuziki benshi, cyane cyane urubyiruko.

Igitaramo cya Huye cyabaye ikimenyetso cy’uko izina rye rikomeje gukura umunsi ku wundi, ndetse ko ari umwe mu bahanzi bashobora kuzagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda mu myaka iri imbere.
Nubwo ibi bitaramo byari bikubiyemo amazina akomeye mu muziki nyarwanda, Amalon ni umwe mu bahanzi basize amateka meza mu mitima y’abafana b’i Huye, aho benshi bakomeje kuvuga ku buryo yabashimishije ndetse akabaha ibyishimo by’umwihariko muri iri joro ry’umuziki.



