19.3 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Yago Pon Dat yavuze impamvu yatanze ikirego muri RIB, asaba iperereza ku bavuga ko bashatse kumwivugana

spot_img

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru ukorera ibiganiro kuri YouTube, Yago Pon Dat, yatangaje ko yamaze kugeza ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakorwa iperereza ku bantu avuga ko bagarutsweho mu makuru y’umugambi wari ugamije kumugirira nabi.

Ibi Yago yabigarutseho nyuma y’igihe kinini havugwa amakuru atandukanye ku mpamvu yatumye aba muri Uganda. Mu bisobanuro yatanze, yavuze ko hari abatangabuhamya bamugejejeho amakuru agaragaza ko higeze kubaho umugambi wo kumuhungabanyiriza umutekano, ibintu byatumye afata icyemezo cyo kubimenyesha inzego zibishinzwe.

Yavuze ko umwe mu bantu bamwandikiye yamubwiye ko hari abantu bakusanyije amafaranga agamije gukoreshwa mu bikorwa byo kumugirira nabi. Aya makuru ni yo Yago avuga ko yashingiyeho asaba RIB gukora iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo.

Mu kirego cye, Yago yavuze amazina y’abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Fatakumavuta na Dj Brianne, asaba ko hakorwa ubushakashatsi ku ruhare bashobora kuba baragize muri ibyo birego.

Uyu muhanzi yavuze ko imyaka ibiri ishize ayimaze muri Uganda kubera impungenge yari afite ku mutekano we, nyuma yo kumva amakuru avuga ko hari umugambi wari waracuzwe wo kumugirira nabi. Yongeyeho ko aherutse no kumenyeshwa andi makuru y’umugambi uvugwa wo gutwika inzu yabagamo mu Kagugu.

Nubwo yatanze ikirego, Yago yavuze ko adashaka guca urubanza mbere y’iperereza, ahubwo ko icyo yifuza ari uko inzego zibifitiye ububasha zakora akazi kazo kugira ngo hamenyekane ukuri.

Ati: “Icyo nsaba ni uko hakorwa iperereza rikagaragaza niba koko ayo makuru afite ishingiro cyangwa atari ryo.”

Ku ruhande rw’abavugwa muri iki kibazo, Dj Brianne aherutse kwamagana ibyo ashinjwa, avuga ko nta shingiro bifite ndetse ko atumva impamvu Yago akomeje kumuhuza n’ibibazo bye.

Kugeza ubu, nta tangazo rirava muri RIB ryemeza niba iperereza kuri iki kirego ryaratangiye cyangwa niba hari abo rimaze kugeraho.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles