25.7 C
Kigali
Sunday, August 16, 2026

Pitbull yiyemeje kujya muri Guinness World Records mu gitaramo kizabera i Londres

spot_img

Umuraperi w’icyamamare ku Isi, Pitbull, yatangaje ko ateganya guca agahigo gashya muri Guinness World Records abifashijwemo n’abafana be bazitabira igitaramo cye kizabera i Londres mu Bwongereza ku wa 10 Nyakanga 2026.

Uyu muhanzi uzwi ku izina rya Mr. Worldwide arashaka gushyiraho agahigo k’itsinda rinini kurusha ayandi y’abantu bambaye ingofero zisa n’umusatsi wogoshwe (bald caps), mu gitaramo azaba ari we muhanzi mukuru muri BST Hyde Park.

Iki gitekerezo cyaturutse ku muco umaze iminsi ugaragara mu bitaramo bye, aho abafana benshi baza bambaye bald caps, amadarubindi manini (aviators) ndetse n’amakoti abakwiriye, bigana uko Pitbull asanzwe agaragara ku rubyiniro. Ibi byaje gufatwa nk’igitekerezo gifatika nyuma y’uko umunyamakuru wa BBC Radio 1, Greg James, agitangaje ko byashoboka ko kiriya gikorwa cyaba cyandika amateka mashya ku rwego rw’Isi.

Nk’uko bigaragara mu bubiko bwa Guinness World Records, nta gahigo kari kabanje gushyirwaho muri iki cyiciro, bivuze ko Pitbull n’abafana be bashobora kuba aba mbere bazandikwa mu mateka y’iki kigo. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Pitbull yashimiye abafana be ku rukundo bamugaragariza, abasaba ko abazitabira igitaramo ku wa 10 Nyakanga 2026 bazaza bambaye izo ngofero zujuje ibisabwa, harimo no kuba zifashe neza ku mutwe.

Iki gikorwa, nk’uko byatangajwe n’abo mu ikipe ye, kirenze kuba guca agahigo gusa, ahubwo ni uburyo bwo guhuza abafana be mu mwuka umwe w’ibirori no kwishimira umuziki we mu buryo budasanzwe. Pitbull asanzwe azwiho gususurutsa imbaga no gutuma ibitaramo bye biba ibirori by’akataraboneka.

Mu izina rye nyaryo Armando Christian Pérez, Pitbull ni umwe mu bahanzi bavuye muri Hip-Hop yo ku muhanda wa Miami bakagera ku rwego mpuzamahanga. Yatangiye kumenyekana mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, aza gushyira hanze album ye ya mbere M.I.A.M.I. mu 2004. Mu myaka yakurikiyeho yahinduye injyana ajya mu muziki wa Pop na Dance, atanga album zakunzwe nka Rebelution na Planet Pit, zamuhesheje indirimbo zakunzwe ku Isi zirimo I Know You Want Me, Give Me Everything na Timber.

Ku wa 10 Nyakanga 2026, i Londres hazaba hategerejwe kureba niba Mr. Worldwide azaba abaye Mr. World Record mushya, yandika amateka atari mu muziki gusa, ahubwo no mu myidagaduro ku rwego rw’Isi.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles