24.9 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Urupfu rwa Lil Poppa rwemejwe n’Ibiro bya Leta ya Georgia.

spot_img

Ibiro bishinzwe gusuzuma imirambo bya Fulton County Medical Examiner’s Office byemeje urupfu rwa Janarious “Lil Poppa” Wheeler w’imyaka 25. Aya makuru yatangajwe mu gihe hagikorwa iperereza ku cyateye urupfu rwe, kuko kugeza ubu nta mpamvu iratangazwa ku mugaragaro.

Janarious Wheeler, wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Lil Poppa, yari umwe mu baraperi bari bafite izina rikomeje kuzamuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yamenyekanye cyane nyuma yo gushyira hanze album ye ya mbere yise “Blessed, I Guess” mu 2021, yakunzwe n’abatari bake.

Mu minsi mike mbere y’uko yitaba Imana, Lil Poppa yari aherutse gusohora indirimbo nshya yise “Out of Town Bae”, yasohotse ku wa Gatanu ushize. Byongeye kandi, yari afite igitaramo cyari giteganyijwe mu kwezi gutaha i New Orleans, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana niba kizakomeza nk’uko byari biteganyijwe.

Uyu muhanzi yari asanzwe abarizwa muri label ya Collective Music Group, yashinzwe n’umuraperi Yo Gotti, ikaba ari yo yamufashaga mu gukwirakwiza umuziki we no gutegura ibitaramo.

Abakunzi be n’abo bakoranye mu muziki bakomeje kugaragaza agahinda batewe n’urupfu rwe, mu gihe hategerejwe ibisubizo bizava mu iperereza rikomeje. Afrizum izakomeza kubagezaho amakuru mashya igihe azaba abonetse.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles