Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaganye ibyatangajwe n’umunyamakuru wa Radio Rwanda Rugaju Reagan, wavuze ko habaye uburiganya mu igenda ry’umukinnyi wayo Serumogo Ally.
Mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda, Rugaju yavuze ko Serumogo atigeze ava muri Rayon Sports agendeye ubuntu, ahubwo ko hari amafaranga yatanzwe n’ikipe yo muri Sudani El Merriekh SC, ariko ayo mafaranga agahishwa hifashishijwe uburyo bwo “gusesa amasezerano” mu nyandiko.
Uyu munyamakuru yavuze ko Rayon Sports yaba yarahawe ibihumbi 10 by’Amadorali (10,000$), anabihuza no kuva kwa Roben Ngabo wari ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri iyi kipe, avuga ko byaba bifitanye isano n’iki kibazo.
Nyuma y’ibi, Rayon Sports yahise isohora itangazo ryamagana ayo makuru, ivuga ko ari ibinyoma bigamije kuyiharabika no kuyiteza umwiryane.
Ubuyobozi bwayo bwagize buti:
“Igenda rya Serumogo ryakozwe ku bwumvikane bw’impande zombi kandi mu mucyo, nta buriganya cyangwa amafaranga ahishwe yabaye.”

Rayon Sports yasabye itangazamakuru gutangaza amakuru afite gihamya kandi atagamije guteza umwiryane, isaba kandi abafana bayo kudaha agaciro ibihuha bigamije gusenya ibikorwa byiza by’iyi kipe.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yanijeje abakunzi bayo ko izakomeza gukorera mu mucyo no kinyamwuga, igashyira imbere inyungu z’umuryango n’iz’abafana bayo.



