19.3 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Ihindagurika ry’ibihe Rikomeje Guteza Ubushyuhe Bukabije n’Impfu mu Bufaransa

spot_img

U Bufaransa n’ibindi bice bitandukanye by’u Burayi bikomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’ibihe by’ubushyuhe bukabije, aho inzego z’ubuzima zatangaje ko hapfuye abantu barenga 1,000 ugereranyije n’impfu zisanzwe ziba muri iki gihe cy’umwaka.

Nk’uko raporo y’agateganyo yashyizwe hanze n’abashinzwe ubuzima mu France ibigaragaza, iki cyiciro cy’ubushyuhe cyatangiye kugaragara ku itariki ya 24 Kamena 2026, kikaba cyarateje ubwiyongere bukabije bw’abitabye Imana, cyane cyane mu mijyi minini no mu bice bifite ubucucike bw’abaturage.

Abaganga n’inzego z’ubuzima bavuga ko imibare ishobora kurushaho kuzamuka, bitewe n’uko hari ibitaro n’ibigo byita ku bageze mu zabukuru bitarageza raporo zose, mu gihe abandi barwayi bakomeje kwitabwaho kubera ibibazo byatewe n’ubu bushyuhe.

Iyi raporo igaragaza ko hafi 85% by’abahitanwe n’ubu bushyuhe ari abantu bafite imyaka 65 kuzamura, icyakora n’urubyiruko n’abantu bafite indwara zidakira nabo bagize ingaruka zitandukanye zirimo umwuma ukabije, ibibazo by’umutima ndetse n’ubushyuhe bwinshi mu mubiri.

Minisitiri w’Ubuzima mu Bufaransa, Stéphanie Rist, yavuze ko nubwo ubushyuhe bwatangiye kugabanuka mu duce tumwe na tumwe, ingaruka zabwo ku buzima zishobora gukomeza kugaragara mu gihe cy’iminsi icumi iri imbere, cyane cyane mu mavuriro arimo abarwayi benshi.

Mu minsi ishize, u Burayi bwagaragayeho ibihe bidasanzwe by’ubushyuhe, aho ubushyuhe bwarenze ibisanzwe byari bimenyerewe mu mateka y’utundi turere, bigatuma ibitaro byuzura abarwayi, ibikorwa remezo bikagira ibibazo, ndetse n’ingufu z’amashanyarazi n’ubwikorezi bigahungabana.

Abahanga mu by’ibihe bo bavuga ko ihindagurika ry’ikirere rikomeje kugira uruhare runini mu kwiyongera k’ubushyuhe bukabije ku mugabane w’u Europe, bikaba biri mu byago bikomeye by’ubuzima rusange bikomeje kwiyongera uko iminsi igenda ishira.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles