18.2 C
Kigali
Saturday, November 21, 2026

Bwiza yasabye imbabazi nyuma yo kubura ku rubyiniro i Bugesera kubera impanuka

spot_img

Umuhanzikazi Bwiza yasabye imbabazi abakunzi be nyuma yo kutitabira igitaramo cya Summer Country Tour cyabereye mu Karere ka Bugesera District kuri uyu wa Gatandatu, aho yari ategerejwe cyane ariko ntabashe kugera ku rubyiniro kubera impanuka yagize ari mu nzira.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Bwiza yavuze ko yagize impanuka ubwo yari agiye aho igitaramo cyaberaga, bikamuviramo kutabasha kuhagera nk’uko byari biteganyijwe.

Yagize ati: “Mbabajwe cyane no kuba ntabashije kubataramira nk’uko byari biteganyijwe. Nagize impanuka mu nzira nerekeza aho igitaramo cyabereye, bituma bidashoboka ko ngera ku rubyiniro.”

Yakomeje asaba imbabazi abafana be bari bamwiteze, avuga ko asobanukiwe agahinda bagize kandi ko nawe byamubabaje cyane kuba atabashije kubataramira.

Ati: “Ndabizi ko benshi bari bategerezanyije amatsiko iki gitaramo, kandi nanjye birambabaje cyane kuba ntabashije kubabonekera. Urukundo n’inkunga zanyu bivuze byinshi kuri njye.”

ubutumwa

Bwiza yavuze ko azagerageza kubashumbusha mu minsi iri imbere, agaragaza ko akomeje gukunda no kubaha abakunzi be bamushyigikiye.

Uyu muhanzikazi yari mu bahanzi bategerejwe cyane muri Summer Country Tour, aho yari asanzwe amaze gutaramira i Musanze na Nyagatare, mu bitaramo bizenguruka igihugu bihuriramo abahanzi bakomeye barimo The Ben, Bruce Melodie na Kitoko.

Afrizum
Author: Afrizum

spot_img
spot_img

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles