Mu ijoro ryabaye iridasanzwe ku bakunzi ba Basketball mu Rwanda no ku Isi yose, Nate Ament, umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda, yanditse amateka nyuma yo gutoranywa ku mwanya wa 13 muri NBA Draft 2026, kimwe mu bikorwa bikomeye cyane mu mukino wa Basketball ku rwego mpuzamahanga.
Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yahawe amahirwe na Miami Heat mu cyiciro cya mbere cya Draft mbere y’uko uburenganzira bwo kumugira umukinnyi bwegurirwa Milwaukee Bucks, ikipe imaze imyaka igaragaza ubushake bwo kubaka ejo hazaza hifashishijwe impano z’abakiri bato.
Icyashimishije benshi kurushaho ni uko Nate Ament yaserutse muri ibi birori yambaye umwambaro wari wanditseho “Visit Rwanda”, ibintu byahise bikurura amaso y’abatari bake ndetse bikomeza kwamamaza isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Izina rye ryatangajwe na Komiseri wa NBA, Adam Silver, mu birori byabereye muri Barclays Center i Brooklyn, New York, aho ibyishimo byari byinshi ku muryango we ndetse no ku bakurikiranira hafi urugendo rwe.
Ament yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mubyeyi w’umunyarwandakazi n’umubyeyi w’umunyamerika. Nubwo yakuriye muri Amerika, yakomeje kugaragaza ishema ry’inkomoko ye y’u Rwanda, ari na byo byongeye kugaragarira mu buryo yihagararaho mu bihe bikomeye by’umwuga we.
Mbere yo kugera muri NBA Draft, Ament yari amaze umwaka umwe gusa akinira Tennessee Volunteers, ariko uwo mwaka umwe wamubereye urufunguzo rwo kwigaragaza. Mu mikino 35 yakinnye, yatsinzemo amanota 584, ibintu byatumye yinjira mu bakinnyi bafite imibare ikomeye muri iyo kaminuza.
Uburebure bwe bwa metero 2.08, ubushobozi bwo gutsinda amanota no gukina ku mpande zitandukanye z’ikibuga byatumye yegukana ibihembo n’icyubahiro bitandukanye birimo kujya mu ikipe ya kabiri y’abakinnyi beza ba SEC ndetse no mu ikipe y’abakinnyi bashya bitwaye neza kurusha abandi.



Abasesenguzi ba Basketball bavuga ko Nate Ament afite ubushobozi bwo kuba umwe mu bakinnyi bakomeye Milwaukee Bucks izubakiraho mu myaka iri imbere, cyane cyane kubera impano ye ihuza uburebure, umuvuduko n’ubuhanga bwo gusoma umukino.
Kuri Afurika ndetse by’umwihariko u Rwanda, gutoranywa kwe ni intambwe ikomeye yerekana ko impano zifite inkomoko ku mugabane zikomeje kugera ku rwego rwo hejuru. Ni inkuru itanga icyizere ku rubyiruko rwinshi rurota kuzagera ku rwego rwa NBA.
Mu magambo ye nyuma yo gutoranywa, Nate Ament yagaragaje ibyishimo byinshi avuga ko iyi ari imwe mu nzozi zikomeye yari yaraharaniye kuva akiri umwana. Yashimiye umuryango we, abatoza bamufashije ndetse n’abamushyigikiye mu rugendo rwamugejeje kuri uwo munsi w’amateka.
Mu gihe agiye gutangira urugendo rushya muri Milwaukee Bucks, amaso y’abakunzi ba Basketball azaba amureba, bategereje kureba niba uyu musore ufite inkomoko mu Rwanda azakomeza kwandika amateka no kuzamura ibendera ry’igihugu cye ku rwego mpuzamahanga.



