19.3 C
Kigali
Monday, August 17, 2026

Mutesi Jolly yikomye Bebe Cool nyuma yo kumuhuza n’ubutekamutwe bwo kuri internet

spot_img

Habura iminsi mike ngo ikibazo cyari cyatangiye nk’amagambo ku mbuga nkoranyambaga gifate indi ntera, aho uwahoze ari Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, yanyomoje ibyatangajwe n’umuhanzi wo muri Uganda Bebe Cool wamuhuje n’uburiganya bwo kuri internet.

Binyuze mu banyamategeko be, Mutesi Jolly yamenyesheje Bebe Cool ko agomba gukosora no kwisubiraho ku byo yatangaje, ndetse agasaba imbabazi ku mugaragaro mu gihe cyagenwe. Mu gihe ibyo bitakorwa, hitezwe ko hazakoreshwa inzira z’amategeko kugira ngo ikibazo gikurikiranwe.

Iki kibazo cyatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko Bebe Cool asangije abakoresha imbuga nkoranyambaga inkuru y’uko yahuye n’umuntu wamwiyeretse nk’umunyarwandakazi uzwi, akamwizeza ibintu bitandukanye mbere yo kumwaka amafaranga. Uwo muhanzi yavuze ko nyuma yaje gusanga yaragushijwe mu mutego.

Icyakora, Mutesi Jolly we avuga ko nta sano afitanye n’icyo kibazo, anashimangira ko amazina n’amafoto ye byakunze gukoreshwa n’abatekamutwe bo kuri internet mu rwego rwo kuyobya abantu no kubakuramo amafaranga.

Mu bisobanuro byatanzwe n’abamwunganira, bavuga ko nta gihamya ihari igaragaza ko umukiliya wabo yaba yarigeze avugana cyangwa agirana amasezerano ayo ari yo yose na Bebe Cool. Bongeraho ko nimero ya telefone yavuzwe muri ayo makuru idafitanye isano na we.

Bavuga kandi ko mbere y’ibi byose, Mutesi Jolly yari yarigeze gutangaza ku mugaragaro ko hari abantu bari biyitiriye umwirondoro we bagakoresha amafoto ye mu bikorwa by’uburiganya, bityo ko kumushinja nta perereza ryimbitse ryabanje gukorwa bishobora kuba byaramwangirije izina.

miss rwanda mutesi jolly

Abasesenguzi bamwe mu myidagaduro bavuga ko iki kibazo kigaragaza uburyo ubwiyongere bw’ubutekamutwe bwo kuri internet bukomeje gushyira mu kaga abantu bazwi, aho hari abahura n’ingaruka z’ibyaha bikorwa n’abiyitirira imyirondoro yabo.

Kugeza ubu, impande zombi ziracyategerejweho ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo. Niba nta bwumvikane buzagerwaho mu gihe cya vuba, birashoboka ko urukiko ruzaba ari rwo ruzafata umwanzuro ku by’aya makimbirane ari gukurikirwa n’abatari bake mu Rwanda no muri Uganda.

Related Articles

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

28,000FansLike
396,898FollowersFollow
1,800FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- get quality only -spot_img

Latest Articles